Uyu mugabo w’imyaka 42 yaciwe amande angana n’ibihumbi birenga 100 Frw (£100) nyuma y’uko yari ari kugenda mu mudoka atambaye umukandara, ari gufata amashusho yo kwifashisha ku mbuga nkoranyambaga.
Sunak yatangaje ko yemeye amande yaciwe ku bw’amakosa yakoze, anayasabira imbabazi.
Ubusanzwe mu Bwongereza, umugenzi ufashwe atambaye umukandara mu modoka igihe umwanya yicayemo urimo, ahanishwa kwishyura £100. Sunak ntabwo yari yicaye mu myanya y’imbere, ahubwo yari inyuma gusa intebe yari yicayeho yari iriho umukandara.
Aya mafaranga ashobora kwiyongera iyo ikirego cyo kurenga ku mategeko y’umuhanda kigeze mu nkiko.
Minisitiri w’Intebe yari mu gace ka Lancashire mu Majyaruguru y’Umujyi wa Londres. Yari ari gufata amashusho avuga kuri gahunda za guverinoma ye.
Ni ubwa kabiri Sunak ahaniwe kutambara umukandara mu muhanda kuva yajya ku buyobozi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!