Minisitiri w’intebe w’u Buyapani yeguye, Trump yateguje akaga kazakurikira gutora Biden...amwe mu makuru avugwa hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Kanama 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yamaze kwegura kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza.

Nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru cya Leta (NHK), Abe yagombaga kwegura mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, akaba ari nacyo gihe biteganyijwe ko aganira n’itangazamakuru akavuga ku buzima bwe nyuma y’igihe amaze ajya kwa muganga.

NHK yatangaje ko uyu musaza w’imyaka 65 yifuza ko uburwayi bwe butagira ingaruka ku mikorere ya guverinoma.

Umuyobozi mukuru mu ishyaka rya Liberal Democratic Party (LDP) ari naryo Minisitiri Abe abarizwamo, yavuze ko uyu mugabo yagejeje icyifuzo cyo kwegura mu buyobozi bw’ishyaka.

Shinzo Abe yatangaje ko adashaka ko uburwayi bwe bugira ingaruka ku gufata ibyemezo, yisegura ku baturage b’u Buyapani ku bwo kutarangiza manda ye nk’uko byari biteganyijwe ko izarangira muri Nzeri 2021.

Yavuze ko ubuzima bwe bwatangiye kuba bubi bitewe n’uburwayi bwe bwongeye gukara hagati muri Nyakanga, akaba arimo kwivuza. Ibi ngo ntabwo byari butume abona umwanya uhagije wo gukora inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe.

Abe yibukirwa cyane kuri politiki ye yo kuzahura ubukungu, kubaka igisirikare ndetse no kongera ingengo y’imari yacyo.

Shinzo Abe asanganywe indwara zibasira amara n’urwungano rw’igogora, ari nayo yatumye yegura mu 2007 akagaruka ku buyobozi mu 2012.

Kujya kwa muganga kabiri mu cyumweru kimwe, byatumye benshi batangira kwibaza ku bushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora.

Biteganyijwe ko Shinzo Abe ari bwegure kuri uyu wa Gatanu

Biden azasenya amahirwe angana ku banyamerika-Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaburiye ko Joe Biden wo mu ishyaka ry’aba-Democrates bahatanye azasenya amahirwe angana mu buzima bw’Abanyamerika naramuka atsinze amatora yo mu Ugushyingo 2020.

Mu ijambo yavuze mu ijoro ryacyeye, ku munsi wa nyuma w’inama nkuru y’ishyaka ry’aba-Republicains, Perezida Trump yavuze ko Biden ari uwo gusenya ubuhangange bwa Amerika.

Yavuze ko abo mu ishyaka ry’aba-democrates bazaha rugari abanyakavuyo bagira urugomo.

Trump yagize ati “Aya matora azagaragaza niba dushaka kurokora amahirwe angana ku Banyamerika cyangwa niba twemeye ko amatwara ya gisosiyalisti asenya ejo hazaza hacu dukomeyeho cyane".

"Ijwi ryanyu rizagaragaza niba turinda Abanyamerika bagendera ku mategeko, cyangwa niba duhaye rugari abanyakavuyo bagira urugomo, abagumura abandi, n’abanyabyaha bahoza ku nkeke abaturage bacu".

Biden akomeje kuba imbere ya Trump mu kugira amahirwe menshi yo gutorerwa kuba perezida wa Amerika, nk’uko imibare y’ibyegeranyo ibigaragaza.

Donald Trump yavuze ko gutora Biden bizagira ingaruka ku banyamerika

Paris: Kwambara udupfukamunwa byagizwe itegeko

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Jean Castex, yavuze ko guhera kuri uyu wa Gatanu kwambara agapfukamunwa ari itegeko mu Mujyi wa Paris, ni nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus cyongeye kubyutsa umutwe muri uyu mujyi.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko u Bufaransa bwabonye abantu bashya banduye Coronavirus barenga 5400 mu masaha 24. Abarenga 800 barwaye iki cyorezo basezererwa mu bitaro buri cyumweru, mu gihe mu byumweru bitandatu bishize bari 500 gusa.

Castex yavuze ko guverinoma y’u Bufaransa izakora ibishoboka byose ikirinda ko hongera kubaho guma mu rugo rusange, aburira ko bishoboka ko agace runaka kayishyirwamo.

Yakanguriye abaturage gukaraba intoki kenshi n’amazi meza, kwambara agapfukamunwa no guhana intera nk’ingamba zikomeye zo kwirinda Coronavirus.

Abatuye mu Mujyi wa Paris bategetswe kwambara agapfukamunwa

Uganda yashyizeho umunsi wo gusengera Coronavirus

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yategetse ko kuri uyu wa Gatandatu ari umunsi wo gukora amasengesho yo gusaba Imana ngo ikize igihugu Coronavirus.

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko abantu 155 banduye Coronavirus, ni mbere y’uko Museveni atangaza umunsi w’ikiruhuko agahamagarira abaturage bose gusenga Imana ngo ikize igihugu icyorezo.

Kuri Twitter ye, Museveni yavuze ko iki cyemezo agifashe nyuma y’uko hari umuntu umwegereye akamugezaho ubutumwa bw’Imana bumutegeka gutegura amasengesho y’igihugu cyose.

Ati “Hari Umunya-Uganda waje kundeba arambwira ngo Imana yamubwiye ko ngomba gutegura neza amasengesho y’igihugu cyose, kugira ngo Imana idukize Coronavirus”.

Yakomeje avuga ko kubw’ububasha ahabwa bwo kugena iminsi y’ikiruhuko, ategetse ko tariki 29 Kanama 2020, ari umunsi w’amasengesho y’igihugu, ukaba n’ikiruhuko.

Yabwiye abaturage kuguma mu ngo zabo kuri uyu munsi bagasenga gusa.

Kugeza ubu Uganda ifite abantu 2,679 banduye Coronavirus, imaze kwica 28.

Museveni yashyizeho umunsi wo gusengera igihugu ngo Imana igikize Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .