00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yasheshe Inteko mbere y’amatora rusange

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi mike ngo habe amatora rusange ku nshuro ya 49 mu Buyapani, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Fumio Kishida, kuri uyu wa Kane yasheshe Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’Inteko idasanzwe yateranye ku wa 11 Ukwakira 2021. Ni icyemezo cyafashwe nko gushaka gushyiraho abo yishyikiraho bashobora kumushyigikira muri Guverinoma nshya ateganya gushyiraho.

Amatora rusange ateganyijwe ku wa 31 Ukwakira 2021 mu Buyapani ni yo azaba ihatana rya mbere Kishida azaba akoze nyuma yo gutorerwa kuyobora ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu ku wa 29 Nzeri 2021.

Tariki ya 4 Ukwakira 2021 ni bwo Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida, yatangiye inshingano ze nyuma y’uko Yoshihide Suga wari muri uwo mwanya yari amaze kwegura.

Itangazamakuru ryo mu Buyapani rivuga ko Fumio Kishida nka Minisitiri w’Intebe wa 100 w’icyo gihugu ngo we n’ishyaka rye Riharanira Demokarasi biteguye kwifashisha igabanuka ry’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu nk’iturufu izabafasha kubona intsinzi mu matora.

Yoshihide Suga wasimbuwe na Fumio Kishida, we ntateganya kwiyamamaza ku bwo kutizera ko abaturage bamushyigikira nyuma y’uko yitwaye mu ngamba zijyanye no gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Indi turufu Kishida ari kwifashisha ni iyo kongera imishahara y’abakozi bato no kongera amafaranga agera kuri miliyari 230 z’amadolari hagamijwe kuzahura ubukungu bw’iki gihugu kiri ku mwanya wa gatatu mu bikize ku Isi.

Kishida Fumio kandi ngo yiteguye gukomeza guteza imbere ubuhahirane hagati y’igihugu cye, u Bushinwa na Korea ya Ruguru ndetse ngo kugeza mu Ukuboza bukazaba bumaze gukingira abaturage b’u Buyapani ku kigero cyo hejuru.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Kishida Fumio, yasheshe Inteko mbere y’amatora rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .