00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yeguye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 July 2022 saa 12:00
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi yeguye mu mirimo ye nyuma y’uko ihuriro ry’amashyaka yari amushyigikiye mu Nteko Ishinga Amategeko ricitsemo ibice.

Ubwegure bwa Draghi bwashyikirijwe Perezida Sergio Mattarella kuri uyu wa Kane.

CNN yatangaje ko biteganyijwe ko Perezida Mattarella ahura n’Abayobozi b’Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko, bakaganira ku matora yo gusimbuza Draghi.

Mu cyumweru gishize, Draghi yatanze ubwegure bwe nyuma y’uko ishyaka 5-Star Movement ritangarije ko ridashyigikiye gahunda yatangajwe igamije kugabanya ikiguzi gihanitse cy’imibereho mu Butaliyani, bityo ko ryivanye mu mpuzamashyaka imushyigikiye.

Draghi yavuze ko adashobora kuyobora Guverinoma itarimo ishyaka 5-Star Movement. Amashyaka Lega na Forza Italia nayo yagaragaje ko atamushyigikiye.

Ubwegure bwe yabushyikirije Perezida Mattarella ariko abutera utwatsi, amusaba kuguma ku butegetsi bagashakira hamwe igisubizo.

Kwegura kwa Draghi na Guverinoma ye yari imaze umwaka umwe, kuje mu gihe u Butaliyani bwa gatatu mu bukungu i Burayi buhanganye n’ibibazo birimo gusubira inyuma kw’ubukungu, izamuka ry’ibiciro ku masoko n’ubwiyongere bw’inyungu ku nguzanyo.

Draghi yavuze ko bamwe mu bagize impuzamashyaka ye bagiye bitambika imigambi ye igamije gusubiza ku murongo ubukungu bw’igihugu.

Mario Draghi yeguye nyuma yo gusimbuka amatora yo kumuterera icyizere yatewe n'umwuka mubi mu mpuzamashyaka ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .