Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa na Guverinoma ye beguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Edouard Philippe, hamwe na Guverinoma ye beguye kuri uyu wa Gatanu, nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu byabitangaje.

Byemejwe ko Philippe akomeza kuzuza inshingano nk’umukuru wa Guverinoma, kugeza hashyizweho indi nshya.

Hari hashize iminsi byitezwe ko hagiye kuba amavugurura akomeye muri Guverinoma y’u Bufaransa, aho Perezida Emmanuel Macron ashaka gushimangira ibikorwa bye mu myaka ibiri isigaye mbere y’amatora ataha.

Philippe yari amaze kuba umuyobozi ugaragara cyane, nubwo Guverinoma ye yakomeje kunengwa uburyo yahanganye n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Mu miyoborere y’u Bufaransa, iyo hagiye gukorwa amavugurura muri Guverinoma Minisitiri w’intebe abanza kwegura, nubwo bitabuza ko Perezida aba ashobora kongera kumusubiza muri uwo mwanya.

Gusa byatangaje ko ishyirwaho ry’umusimbura ryemezwa mu masaha ari imbere, ndetse ntabwo birasobanuka niba uyu mugabo uheruka gutorerwa kuba Meya w’Umujyi wa Le Havre yongera gusubira muri guverinoma.

Hari no gutekerezwa ko isimbuzwa rya Philippe rishobora gutuma yiyamamaza mu matora yo kuyobora u Bufaransa ahanganye na Macron mu 2022.

Mu matora y’inzego z’ibanze yabaye ku Cyumweru, ishyaka rya Macron ryatsinzwe mu mijyi minini y’u Bufaransa.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Kane, Philippe na Perezida Macron bemeranyije ko “hakenewe itsinda rishya ryo gukomeza icyiciro gitaha muri manda y’imyaka itanu ya guverinoma.”

Minisitiri w'Intebe Edouard Philippe yeguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .