Uku guhagarikwa ku mirimo kwa Minisitiri Yoav Gallant kwakuruye umwuka mubi mu gihugu, aho hari abaturage bamwe bahise batangira imyigaragambyo.
Netanyahu na Gallant bamaze igihe batumvikana ku ntambara yo muri Gaza, ariko Netanyahu yari yaririnze kumwirukana, gusa kuri uyu wa kabiri mu gihe Isi yose yari yerekeje amaso ku matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Netanyahu yasohoye itangazo rimwirukaba avuga ko hagati yabo hari “ibibazo bikomeye” hari n’ikibazo cy’icyizere.
Yagize ati "Mu gihe cy’intambara, kuruta ibindi bihe byose, haba hakenewe icyizere cyuzuye hagati ya Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ingabo, gusa n’ubwo mu bihe bya mbere by’urugamba hari hari icyizere ndetse akazi kakagenda neza, mu mezi ashize iki cyizere cyarayoyotse hagati yanjye na Minisitiri w’Ingabo."
Israel imaze umwaka ihanganye n’umutwe wa Hamas muri Gaza, gusa kuri ubu yinjiye no mu zindi nta mbara hirya no hino, aho ihamya ko kuri ubu iri kurwana intambara zirindwi icyarimwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!