Ni amatora agamije gusimbuza Boris Johnson wamaze gutangaza ubwegure bwe, ariko avuga ko azakomeza kuyobora kugeza habonetse umusimbura.
Ibikorwa by’amatora muri iri shyaka bishinzwe 1922 Committee, akanama gafite mu nshingano gushyiraho no gukurikirana uburyo bwo gutora umuyobozi w’ishyaka.
Kugeza ubu abakandida 11 bamaze kugaragaza ko bafite ubushake bwo gusimbura Johnson, wegujwe n’ibibazo birimo imyitwarire idahwitse yaranze ubuyobozi bwe, harimo ibirori byateguwe n’abayobozi mu bihe bya Guma mu rugo, n’ibyemezo yagiye afata bikanengwa na benshi.
1922 Committee igizwe n’abadepite bo muri iri shyaka, iteganya kubona nibura kandidatire 20 mu badepite 358 rifite mu nteko, kugira ngo hakoreshwe icyiciro cya mbere cy’amatora kuri uyu wa Gatatu nk’uko Reuters yabitangaje.
Umudepite uzabona munsi y’amajwi 30 azahita ava mu matora, mbere y’uko haba ikindi cyiciro cy’amatora ku wa Kane.
Benshi mu barimo kugaragaza inyota yo kwicara kuri iyi ntebe, batanga icyizere cy’ibikorwa birimo kugabanya imisoro.
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Amatora, Graham Brady, yagize ati "Ndizera ko ibi tugomba kubisoza mu ituze, kandi mu gihe cya vuba bishoboka."
Abahabwa amahirwe menshi barimo uwabaye Minisitiri w’Ingabo, Penny Mordaunt, uwari Minisitiri w’Uburinganire, Kemi Badenoch na Rishi Sunak uheruka kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Imari, wasezeye mu nkundura yashyize iherezo kuri Guverinoma ya Johnson.
Mbere y’uko yegura, nibura abaminisitiri n’ababungirije bagera kuri 50 beguriye rimwe, banenga imyitwarire ye, ubunyangamugayo ndetse no kutabasha kuvugisha ukuri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!