00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza agiye kumenyekana

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 September 2022 saa 08:01
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza aramenyekana kuri uyu wa Mbere, aho agomba kuva hagati ya Liz Truss na Rishi Sunak bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs.

Amahirwe menshi amaze iminsi ahabwa Liz Truss wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma ya Boris Johnson wegujwe muri Nyakanga.

Uza kwemezwa wese agiye kuyobora u Bwongereza buri mu bihe bikomeye by’ubukungu aho ibiciro by’ibicuruzwa bikomeje kwiyongera dore ko muri Nyakanga byiyongereyeho 10%, ibintu byaherukaga mu myaka 40 ishize.

Ahagana saa saba n’igice kuri uyu wa Mbere ku isaha yo mu Rwanda nibwo hamenyekana Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, akazahurira n’Umwamikazi Elisabeth II muri Ecosse kuri uyu wa Kabiri mbere yo gushyiraho Guverinoma.

Minisitiri w’Intebe mushya utorwa araba abaye uwa kane u Bwongereza bugize uhereye mu 2015.

Truss uhabwa amahirwe yijeje ko ku ngoma ye azahangana n’igiciro cy’imibereho gikomeje kwiyongera mu Bwongereza ndetse yavuze ko natorwa, mu cyumweru kimwe azashyira hanze gahunda igaragaza ingamba afite mu kugabanya ibiciro by’ingufu z’amashanyarazi ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.

Hejuru y’ibibazo byatejwe na Covid-19, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza aje guhangana n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse no gusubira inyuma k’ubukungu bw’igihugu dore ko ubu cyavuye ku mwanya wa gatanu mu bikize ku Isi, kikaba kiri ku mwanya wa Gatandatu aho cyahigitswe n’u Buhinde.

Truss (ibumoso) na Sunak (iburyo), umwe muri bo niwe uza kuvamo Minisitiri w'Intebe mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .