Barnier ashyize imbere kugabanya amafaranga Leta ikoresha mu bikorwa byayo bya buri munsi, ariko izamura ayo yinjiza.
Uyu mugabo umaze iminsi ibiri ashyizwe mu mwanya, yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko abinjiza menshi bazajya bacibwa umusoro mwinshi.
Ati “Nta musoro w’inyongera uzabaho ku bantu basanzwe binjiza amafaranga make. Ntabwo nzongera imisoro ku baturage b’u Bufaransa kuko basanganywe umutwaro wo kuba aribo bishyura umusoro mwinshi mu bihugu bindi bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”
Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha, Barnier azagaragaza ingengo y’imari Guverinoma ye izakoresha mu mwaka wa 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!