00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yashimangiye ko nta kizabuza kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 5 May 2022 saa 12:12
Yasuwe :

Kuva u Rwanda n’u Bwongereza byashyira umukono ku masezerano agena ko ruzajya rwakira abimukira n’impunzi bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, amajwi abyamaganira kure yakomeje kuzamuka avuga ko binyuranyije n’amahame y’uburenganzira bwa muntu n’agenga impunzi.

Bamwe barengaga aho bakavuga ko nta buryo u Rwanda rukwiye kwakira impunzi zivuye mu mahanga mu gihe narwo rugifite umubare munini w’abaturage barwo bari mu buhunzi.

Urugero ni Ikigo Refugee Council cyo mu Bwongereza, cyavuze ko uyu ari umugambi mubi kandi w’ubugome kandi ko nta musaruro uzatanga mu kubuza abimukira kugana u Bwongereza, ahubwo uzaganisha ku mubabaro w’abantu n’ibibazo kurushaho.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko bafite amakuru ko hari abanyamategeko bagerageza kwitambika umugambi wo kohereza impunzi n’abimukira mu Rwanda, ariko asezeranya ko nta kizatuma udashyirwa mu bikorwa.

Ni nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa Kabiri w’iki cyumweru binatangaje ko kohereza abimukira n’impunzi mu Rwanda bidashobora gutwara amezi menshi. Gusa ntabwo hatangajwe igihe indege ya mbere izahagurukira ijyanye abimukira mu Rwanda.

Nubwo iyi gahunda ishobora kwitambikwa n’ibirego bizakemurwa n’inkiko, ubuyobozi mu Bwongereza bushimangira ko uko byagenda kose buzayishyira mu bikorwa.

Kuri uyu wa Gatatu aganira n’itangazamakuru ku Kibuga cy’Indege cya Southampton, Boris, yahishuye ko babizi ko hari abanyamategeko bashaka kugira gahunda yo kohereza abimukira n’impunzi mu Rwanda ibintu bikomeye, ashimangira ko amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda ari ikintu ’cyumvikana kandi gikomeye cyane’.

Boris yakomeje avuga ko ari amasezerano meza ibihugu byombi birimo gufashanyamo mu kurwanya abantu babi batwara abantu bagahindura inyanja imva y’amazi.

Ati "Iyo abantu barimo kwambuka bitemewe n’amategeko, ubuzima bwabo buba burimo gushyirwa mu kaga n’abagizi ba nabi batagira umutima, ari nabyo birimo kubaho."

Boris yakomeje avuga ko hakenewe igisubizo, ikintu cyatuma abo bagome bacika intege zo kwizeza abimukira ko bagiye kwinjira mu Bwongereza, kuko hagiye kuboneka uburyo bwizewe bwo kubajyana mu Rwanda.

Ati "Ndibwira ko ibyo ari ubumuntu, impuhwe kandi kubikora byumvikana. Ntabwo ngiye kwibwira ko bizaba nta mbogamizi z’amategeko zibayeho, ntekereza ko nabivuze ubwo nabitangazaga, ariko tuzabikora".

U Bwongereza n’u Rwanda byakunze kuvuga ko amasezerano mpuzamahanga yananiwe gukemura ikibazo cy’abimukira bityo ko abategetsi b’isi basabwa gushaka ibisubizo bishya kuri iki kibazo.

U Bwongereza busumbirijwe n’umubare munini w’abimukira bajyayo mu buryo butandukanye basaba ubuhungiro. Mu 2021 bwakiriye abagera ku 48.540, umubare wari hejuru mu yindi myaka yose kuva mu 2003. Muri abo bahinjiye mu mwaka ushize 28.526 baje mu twato dutoya bambutse umuhora uzwi nka English Channel.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko hari abanyamategeko bagerageza kwitambika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .