00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa yaba yatangiye gukorwaho iperereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 November 2024 saa 11:19
Yasuwe :

Biravugwa ko u Bushinwa bwatangiye iperereza kuri Minisitiri w’Ingabo, Dong Jun, ku byaha bya ruswa bivugwa mu gisirikare.

Bamwe mu bayobozi bo muri Amerika babwiye Financial Times ko Jun ari gukorwaho iperereza, muri dosiye irimo abandi benshi bakekwaho ruswa mu gisirikare cy’u Bushinwa, PLA.

Niba ibyatangajwe n’abayobozi muri Amerika aribyo, Jun yaba abaye Minisitiri w’Ingabo wa gatatu w’u Bushinwa ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Jun yasimbuye Li Shangfu ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa mu Ukwakira 2023. Li yahise atangizwaho iperereza kimwe na Wei Fenghe yari yarasimbuye.
Nubwo bivugwa ko Jun yatangijweho iperereza ku byaha bya ruswa, uburyo byakozwemo ntabwo biramenyekana.

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bizwiho guhana byihanukiriye abayobozi bafatiwe mu byaha bya ruswa, by’umwihariko mu nzego zikomeye nk’igisirikare.

Admiral Dong Jun yabaye Minisitiri w'Ingabo w'u Bushinwa guhera mu mpera za 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .