00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Burusiya yapfuye ari kurokora umuntu

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 September 2021 saa 02:41
Yasuwe :

Minisitiri wari ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Burusiya, Yevgeny Zinichev, yapfuye kuri uyu wa 8 Nzeli 2021, ari gutabara umuntu mu myitozo ya gisivile n’iya gisirikare ijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi mu Mujyi wa Norilsk, wegereye igice cya Arctique kibamo urubura rwinshi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na minisiteri yari ayoboye rivuga ko yapfuye ubwo bari mu myitozo yo kurinda agace ka Arctic mu gihe kaba gakeneye ubutabazi bwituhirwa.

Margarita Simonyan umwanditsi mukuru w’igitangazamakuru cyo mu Burusiya cya RT yavuze ko Zinichev w’imyaka 55 yitabye Imana ubwo yageragezaga kurokora ‘cameraman’ wanyereye akagwa mu mazi.

Yagize ati “we n’uwo mugabo wafataga amashusho bari bari ku rutare ruba hejuru y’amazi. Uwo mugabo aranyerera ahita agwa mu mazi, Zinichev aramukurikira bwangu agira ibyago yikubita ku rutare arapfa.”

Yakomeje avuga ko n’uwo mugabo yageragezaga kurokora, Alexander Melnik yapfuye ku myaka 63.

Zinichev yayoboye minisiteri y’ubutabazi kuva mu 2018 ndetse yari umwe mu bantu b’ingenzi ba Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuko babanye cyane mu nzego zishinzwe umutekano cyane ko yari umusirikare.

Melnik we yari azwi cyane mu bijyanye no gukora filime no kuzandika, ndetse apfuye yari ari gukorera iyi ministeri amashusho ajyanye n’imyitozo ahitwa Krasnoyarsk.

Iyi myitozo y’iminsi ibiri bapfiriyemo yari yarateguwe na Zinichev nk’uwari uyoboye minisiteri y’ubutabazi, abisabwe na Putin kugira ngo birinde ibibazo bishobora kubera mu gace ka Arctic, aho hari hoherejwe inzobere 6000 zikora imyitozo itandukanye igamije gutabara aka gace igihe kaba gahuye n’ibibazo.

Yevgeny Zinichev wayoboraga Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi yitabye Imana ari kurokora umuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .