Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Sophie Wilmès, yagize ati "Kuri uyu wa 7 Mata ibitekerezo byacu biri ku nzirakarengane za ’Jenoside yo mu Rwanda’, imiryango n’abavandimwe babo. Akababaro karacyahari, ntitwibagirwa. Turacyazirikana kandi Camp Kigali ahiciwe abasirikare b’Ababiligi bapfuye mu myaka 28 ishize".
Ijambo ’Jenoside yo mu Rwanda’ yakoresheje ryamaganiwe kure ndetse yibutswa ko ’ataruta Umuryango w’Abibumbye wemeje inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.
Uwitwa Potient Bizimungu yagize ati "Sofiya amenye neza ko ari jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Jenoside igihugu cye cyagizemo uruhare kuva mu 1959. Minisitiri urabizi neza ko igihugu cyawe kitigeze gisaba imbabazi. Ese muzabikora ryari?".
En ce 7 avril, nos pensées vont à toutes les victimes du génocide au #Rwanda, leur famille et leurs proches. La douleur reste vive, nous n’oublions pas. L’émotion est toujours aussi grande au camp Kigali où dix Casques bleus belges ont perdu la vie, il y a 28 ans. #Kwibuka28 🕯 pic.twitter.com/DpdGlTKV1G
— Sophie Wilmès (@Sophie_Wilmes) April 7, 2022
Sofiya know well that it's the Genocide against tutsi in Rwanda. The Genocide that her country participated In since 1959. Madame la ministre tu le sais trés bien mais ton pay ( la belgique) n'a pas demandé pardon.quand est ce que vous aller le faire?
— potien Bizimungu (@bizimungupotien) April 7, 2022
Abandi bagaye uburyo Sophie yahuje kwibuka abasirikare b’u Bubiligi n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bishwe bunyamaswa, bamubaza niba yiyemeje gutoneka ibikomere by’abarokotse.
Bisoso Mukamwiza ati "...Ubu numvise impamvu mutsimbarara ku gushyigikira abanzi b’u Rwanda. Twarabyikoreye kandi tuzakomeza kubikora...".
Uwitwa Joel Ruhinankiko ati "...niba Loni ubwayo yemera kandi ikazirikana ko ari abatutsi bishwe, wowe uri nde wo kubyita ukundi?".
Mugenzi we witwa Tristan Ngamije yongeyeho ko "Nk’abananiwe [Ababiligi] guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, turumva neza impamvu uyita uko ushaka".
Minisitiri Sophie Wilmès ku wa 26 Ukwakira 2021, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, ashyira indabo ku mva ndetse anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Sophie Wilmès kandi yageze muri Camp Kigali, ahiciwe abasirikare 10 b’Ababiligi ku wa 7 Mata 1994, bigizwemo uruhare n’abarindaga Perezida Juvénal Habyarimana.
Minisitiri Sophie Wilmès yanakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.
Et leur ministre continues d'utilise le fausses appellation comme ça. Did they establish laws that punish Genocide ideology and denial? France did. What happened in 1994 is not an overnight action. That's where I stand
— potien Bizimungu (@bizimungupotien) April 7, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!