Mu kiganiro n’umunyamakuru Catherine Herridge wa CBS News kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025, Minisitiri Rubio yagize ati “Perezida Trump yarakariye cyane Perezida Zelensky.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko uburakari bwatewe n’uko Zelensky yanze icyifuzo cy’abayobozi bo muri Amerika bashakaga ko Abanyamerika bagira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ukraine.
Nk’uko yakomeje abisobanura, Abanyamerika babwiye Zelensky bati “Turashaka kwifatanya namwe, si ugushaka kwiba igihugu cyanyu ahubwo ni uko dutekereza ko byatuma mwizera umutekano.”
Yavuze kandi ko abayobozi bo muri Amerika banashakaga kwifashisha ubu bufatanye mu kugaruza amwe mu bafaranga igihugu cyabo cyahaye Ukraine kugira ngo ihangane n’u Burusiya.
Mu kiganiro n’aba Banyamerika, ngo Zelensky yari yemeye aya masezerano, ariko bikabanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, gusa ngo nyuma y’iminsi ibiri yumvikanye avuga ko yabyanze.
Mu kugaragaza uburakari afitiye Zelensky nyuma yo kwanga aya masezerano, Trump yamwise umunyagitutu udashaka ko habaho amatora, wananiwe kumvikana n’u Burusiya kandi wakoresheje nabi inkunga Ukraine yahawe na Amerika.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!