00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Rishi Sunak yijeje Abongereza ibikorwa byinshi, amagambo make

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 11:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza Rishi Sunak yijeje abaturage b’iki gihugu gukorana umurava no gushyira hamwe mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu butifashe neza muri iki gihe.

Nyuma y’uko atorewe kuyobora u Bwongereza nka Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak yahaye abaturage b’iki gihugu isezerano ryo kubaka no guhuza iki gihugu binyuze mu bikorwa aho kuba amagambo gusa.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage b’u Bwongereza kuri uyu wa mbere ubwo yatangazaga ibyo yifuza gukora ku kubutegetsi bwe.

Nubwo u Bwongereza buri mu bihe bigoye cyane bigendanye ahanini n’izamuka rikabije ry’ibiciro byatumye n’ubukungu bw’igihugu bisubira inyuma, Sunak yongeye kurema agatima abaturage, abagaragariza ko imbaraga zakoreshejwe muri Covid-19 ari zo zigiye gukoreshwa mu guhangana n’iki kibazo cy’ubukungu butifashe neza.

Yakomeje ati “Igihugu cyacu cyahuye n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu, nyuma y’icyorezo cya Covid-19 intambara ya Ukraine yangije byinshi ituma n’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu bitumbagira.”

Yavuze ko azakora ibishoboka byose ibi bibazo bihari bigashyirwa ku murongo nubwo bizasaba imbaraga nyinshi.

Ati “Nzubaka ubukungu butajegajega n’icyizere nk’ibiraje inshinga guverinoma. Ibi bisobanuye ko imyanzuro ikomeye igiye gufatwa. Mwarambonye muri Covid-19 nakoze uko nshoboye ngo ndinde abaturage n’ibikorwa bitandukanye. Ndabasezeranya ko nzagaragaza ukwitanga nk’uko kuri ibi bibazo duhanganyemo nabyo.”

Yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza itazemera gusigira abakiri bato umugogoro w’amadeni batazabasha kwishyura yemeza ko azahuza igihugu yifashishije ibikorwa aho kuba mu magambo.

Yakomeje ati “Nzahuza igihugu cyacu bitari mu magambo gusa ahubwo binyuze mu bikorwa. Nzakora ijoro n’amanywa ku bwanyu. Iyi guverinoma nyoboye izagendera ku bunyangamugayo, ubunyamwuga no gukorera mu mucyo ku rwego rwo hejuru.”

Rishi Sunak w’imyaka 42 abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa gatatu muri uyu mwaka nyuma yo kwegura kwa Boris Johnson na Liz Truss bamubanjirije. Yahoze ashinzwe ubukungu muri Guverinoma ya Johnson guhera mu 2020.

Sunak yavuze ko azarangwa n'ibikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .