00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Johnson utavugwagaho rumwe yongeye gutorerwa kuyobora Inteko ya Amerika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 January 2025 saa 09:11
Yasuwe :

James Michael ‘Mike’ Johnson wo mu ishyaka ry’Aba-Républicains yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kutavugwaho rumwe.

Kandidatire ya Johnson yari isanzwe ashyigikiwe na Donald Trump watorewe kuyobora Amerika, ariko hari bamwe mu ba-Républicains batamwiyumvagamo bitewe n’uruhare rukomeye yagize mu kwemeza umushinga wa Perezida Joe Biden wo guha igisirikare cya Ukraine inkunga.

Mbere y’uko abagize Inteko baterana ku nshuro ya mbere nyuma y’amatora yabaye tariki ya 5 Ugushyingo 2024, bamwe mu ba-Républicains bari bateguje ko batamutora ariko kuri uyu wa 3 Mutarama 2025 bavuye ku izima, baramushyigikira.

Iri tora ryari rigoye kuko iyo Johnson abura amajwi y’aba-Républicains babiri gusa, byari gutuma atsindwa aya matora, kuko aba-Républicains bafite imyanya 218 mu Nteko, aba-Démocrates bari bunze ubumwe bo bakagira 215.

Hakeem Jefferies wari umukandida w’aba-Démocrates we yagize amajwi 215 yose y’abahagarariye ishyaka rye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Nyuma yo gutsindwa, yatangaje ko yiteguye gukorana n’aba-Républicains kugira ngo bagere ku ntego rusange.

Bivugwa ko Trump yagize uruhare rukomeye mu gutorwa kwa Johnson kuko ngo yagiranye ikiganiro n’aba badepite bari bamuteye umugongo, abumvisha ko bakwiye gushyigikira umukandida wabo. Johnson na we yabanje guhurira na bo mu mwiherero mbere y’itora.

Nyuma y’aya matora, abadepite bo mu mashyaka yombi bamenyesheje Johnson ko agomba kwitwararika muri iyi manda bitewe n’uko aba-Républicains badafite ubwiganze busesuye mu Nteko, bwatuma bafata imyanzuro nta mbogamizi.

Pramila Jayapal uhagarariye aba-Démocrates muri Washington, yatangaje ko mu gihe Johnson atazabona ubwiganze bw’abashyigikiye ibitekerezo bye, bizaba bisobanuye ko agomba gukorana n’abo batavuga rumwe.

Mike Johnson ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kuva mu Ukwakira 2023, ubwo yasimburaga Kevin Owen McCarthy weguye.

Mike Johnson yabanje kuganira n'aba-Républicains batari bamushyigikiye mbere y'itora
Johnson yakomewe amashyi nyuma yo gutsinda iri tora ryari rigoranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .