Microsoft yagize ibibazo by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Microsoft, kimwe mu biyoboye ikoranabuhanga ku Isi, cyagize ibibazo by’ikoranabuhanga ryacyo ryadindije zimwe muri serivise z’icyo kigo, bituma abenshi bazikoresha ku Isi binuba.

Iki kibazo cyatewe n’ivugurura ry’ikoranabuhanga rikoreshwa na Microsoft, aho ryatumye serivise zisanzwe zikoreshwa na benshi ku Isi zirimo Outlook, Microsoft 365 na Microsoft Team zigira ibibazo byo kwivanaho no gucikagurika, ku buryo abizikoresha bahungabanye.

Microsoft yatangaje ko ikibazo gishobora kuba cyatewe n’ivugurura ry’ikoranabuhanga icyo kigo gikoresha, iryo vugurura rikaba ryahise rihagarikwa mu rwego rwo gukumira ko icyo kibazo gikomeza, ndetse ibi byatumye izi serivise zisubira ku murongo nk’uko bisanzwe mu bice byinshi by’Isi.

Hagati aho, abenshi batangiye kwibaza niba Microsoft, kimwe mu bigo binini kandi bikize ku Isi, kizagera ubwo cyishyura abashobora kuba bahombejwe n’iri kosa ryayo, na cyane ko nka serivise ya Microsoft Team, ituma abantu bashobora gukora inama barebana, ikoreshwa n’abarenga miliyoni 75 ku munsi.

Nta kintu iki kigo kiravuga kuri ibi byifuzo, gusa bitewe n’umubare munini cyane w’abakoresha serivise za Microsoft, biragoye kumenya abagizweho ingaruka n’iri sanganya ndetse n’uburyo bakwishyurwamo.

Microsoft yavuze ko ikibazo abakoresha serivise zayo bagize cyatewe no kuvugurura ikoranabuhanga ry'icyo kigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .