Trump yatanze iminsi 45 yo kuba Microsoft yaguze ibikorwa bya TikTok muri Amerika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Kanama 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye sosiyete ya ByteDance iminsi 45 yo kuganira na sosiyete ya Microsoft yifuza kugura ibikorwa by’urubuga nkoranyambaga rwa TikTok muri Amerika.

Ubutegetsi bwa Amerika buvuga ko TikTok ikomoka mu Bushinwa ibangamiye umutekano wa Amerika bityo igomba guhagarika ibikorwa byayo muri icyo gihugu. Mu cyumweru gishize Perezida Trump yavuze ko bari gushaka uburyo bahagarika burundu urwo rubuga.

Nyuma y’ibiganiro byahuje Trump n’umuyobozi wa Microsoft, Satya Nadella bemeranyije ko Microsoft na ByteDance bakomeza ibiganiro bigamije gusigarana ibikorwa bya TikTok muri Amerika ariko ibiganiro bikaba bitagomba kurenza tariki 15 Nzeri.

Uru rubuga rwakozwe n’Abashinwa rukoreshwa n’abasaga miliyoni 500 ku isi hose, barimo miliyoni 80 z’abanyamerika. Abanyapolitiki benshi muri Amerika bafite impungenge ko urwo rubuga rwifashishwa n’u Bushinwa mu kuneka Amerika.

Microsoft yifuza gusigarana ibikorwa bya TikTok muri Amerika, yemeje ko izabanza kugenzura neza ko amakuru y’abanyamerika bakoresha urwo rubuga abitswe neza kandi muri Amerika.

Microsoft kandi yatangaje ko ishaka kwegukana ibikorwa bya TikTok muri Canada, Australia na Nouvelle Zélande.

Microsoft yatangaje ko amakuru y’abanyamerika bakoresha TikTok yaba abitse hanze ya Amerika bazayagarura mu gihugu kandi bagahita bayasiba muri ubwo bubiko buri hanza.

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba aribwo Perezida Trump azatangaza umwanzuro bafatiye TikTok.

Kugura TikTok kwa Microsoft bizatuma iyo sosiyete isanganywe urubuga nkoranyambaga rwa LinkedIn yisanga ku isoko ry’imbuga nkoranyamba zikunzwe dore ko inyinshi zikunzwe muri iki gihe zari zifitwe n’abo bahanganye mu bucuruzi.

Ibikorwa bya TikTok muri Amerika bibarirwa agaciro kari hagati ya miliyari 15 na 30 z’amadolari.

Microsoft irashaka kuganira na TikTok kugirana isigarane ibikorwa by'urwo rubuga rw'Abashinwa muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .