Amakuru y’umwuka mubi hagati ya Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’umugore we, Michelle Obama, yatangiye kuvugwa cyane muri Mutarama.
Gusa byafashe intera ubwo Barack Obama yakunze kugaragara wenyine mu bikorwa bitandukanye birimo nko gushyingura Jimmy Carter wahoze ari Perezida, ndetse no mu irahira rya Perezida Donald Trump. Ntabwo Michelle Obama yigeze yitabira ibi bikorwa byombi, ndetse byaje kumenyekana ko yari ari mu biruhuko muri Hawaii.
Ibi byose byatije umurindi amakuru y’uko batabanye neza kandi ko bari mu nzira yo guhana gatanya.
Mu kiganiro ‘Work in Progress Podcast’ cy’umukinnyi wa filime Sophia Bush, niho Michelle Obama yavuye imuzi aho gatanya ivugwa mu rugo rwe yakomotse.
Yavuze ko kuba atagikunze kwigaragaza biri mu byatumye ibi bivugwa.
Ati “Mbere ntabwo nafataga imyanzuro nk’iyo mfata ubu, mbere sinakoraga ibyanjye gusa kuko nabaga mpugiye mu buzima bw’abana bacu none ubu nsigaye narabaretse ngo bigenge. Kuva ibyo byarangira ubu nanjye nsigaye mbasha gukora ibyanjye.”
Ati “Nsigaye ngendera ku ndangaminsi yanjye gusa. Nahisemo gukora ibimfitiye umumaro aho gukora ibyo abandi bashaka ko nkora cyangwa biteze ko nkora”.
Yakomeje agaragaza ko kuba atakiboneka mu ruhame na Barack Obama biri mu byatumye havugwa ko bagiye gutandukana.
Ati “Ntekereza ko nk’abagore bitugora gukora ibyacu gusa, nk’ubu uyu mwaka nahisemo gukora ibyanjye gusa ariko abantu ntibabyumva kugeza ubwo bavuga ko ngiye guhana gatanya n’umugabo wanjye”.
Michelle yirinze kuvuga byinshi kuri iyi ngingo, gusa agaragaza ko kuba atagikunze kugaragara ari kumwe na Barack, abantu babifashe nk’aho bafitanye ibibazo byaba bigiye gutuma batandukana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!