Greta w’imyaka 16, yabwiwe na Michelle Obama abinyujije kuri Twitter ati “Ntukemere ko hari uzimya urumuri rwawe. Umukobwa nahuriye nawe muri Vietnam no ku Isi yose, ufite ibyo kudukorera”.
Michelle Obama ntabwo yigeze avuga mu izina Trump, ariko yabwiye Thunberg, ati “Irengagize abagishidikanya uhe agaciro ko miliyoni z’abantu bose baguteye ingabo mu bitugu”.
Aya magambo ya Michelle Obama, ni igisubizo ku byo Trump yatangaje ko atigeze yishimira ko Thunberg, yagizwe ‘Umuntu w’umwaka’. Ni nyuma yo gushimirwa ku bwo gushishikariza Isi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Trump yavuzeko “Thunberg agomba gukora ku kibazo cyo kugenzura umujinya we yarangiza akajya kureba sinema hamwe n’inshuti ze”.
Uwahoze ari Visi Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavuze ko ibyo Trump yakoze bijyanye n’ibyo yanditse ko arimo gutera ubwoba umwana udafite n’imyaka y’ubukure.

TANGA IGITEKEREZO