00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Michelle Obama yahishuye ingingo atumvikanaho na Barack Obama

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 20 March 2025 saa 07:05
Yasuwe :

Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ibyerekeye amasaha yo kuryama nijoro ari ingingo batumvikanaho ndetse ko bakunze kuyijyaho impaka.

Uyu mugore wari umaze iminsi atagaragara, akomeje gutangaza byinshi ku mubano we na Barack Obama, aho yagarutse ku ngingo bakunze kujyaho impaka mu rugo rwabo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘Not Gonna Lie Podcast’ gikorwa na Kylie Kelce uri mu bafite ibiganiro bikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Michelle Obama yagize ati “Amasaha yo kuryama ni cyo gihe nkunda cy’umunsi, ariko umugabo wanjye akunda kubinsererezaho. Ntabwo yumva uburyo nkunda kuryama hakiri kare.”

Yakomeje ati “Ntitwumvikana ku masaha yo kuryama, njyewe numva ko nkimara gufungura ibya nijoro ngomba guhita ndyama. Barack we akunda kuryama atinze cyane, gusa nanjye hari igihe mbikora.”

Uyu mugore yakomeje avuga impamvu ishobora gutuma aryama atinze. Ati “Kereka iyo ijoro ryagenze neza cyangwa dufite abashyitsi nibwo ntinda kuryama. Ibi nibyo umugabo wanjye aba ashaka.”

Ibi Michelle abitangaje, mu gihe mu minsi ishije yari aherutse gutangariza mu kiganiro yatangije yise ‘IMO Podcast’, ko ingeso yanga cyane ku mugabo we ari uko atajya yubahiriza igihe.

Michelle Obama yahishuye ingingo atajya yumvikanaho na Barack Obama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .