00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Michelle Obama yahishuye ingeso adakunda ku mugabo we n’ingorane zo kuba muri ‘White House’

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 13 March 2025 saa 11:31
Yasuwe :

Umugore wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama yatangaje ko mu gihe cyose yabanye n’umugabo we abangamirwa n’ukuntu atajya yubahiriza igihe.

Mu kiganiro ‘Imo Podcast’ cyatangijwe na Michelle Obama afatanyije na musaza we, Craig Robinson, yagarutse ku mubano we na Barack Obama bamaze imyaka irenga 30 babana.

Michelle Obama yavuze ko hari ingeso adakunda ku mugabo we, Barack ndetse inamubangamira cyane.

Yagize ati “Ni umuntu utajya wubahiriza igihe. Ni yo ngeso agira imbangamira."

Yakomeje avuga ko ubwo bari bagitangira gukundana, bajyaga bagira igihe cyo gusohokana nyamara ngo Barack Obama agakunda gukererwa kugera aho babaga bagiye guhurira ku buryo yasangaga Michelle yamaze kurakara.

Michelle kandi yanavuze ko iyi ngeso Barack yayikomeje no kugeza bamaze kurushinga.

Ati “Ndabyibuka twaramaze kubana, twabaga dufite gahunda yo kujya ahantu, ugasanga amasaha yo kugenda nibwo agiye kwitegura. Kubahiriza igihe ntabwo ari ibintu bye.”

Mu bindi byinshi uyu mugore yagarutseho harimo no kuba atarifuzaga ko Barack Obama yiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ko musaza we Craig ari we wamugiriye inama yo kubimushyigikiramo.

Ati “Ndabyibuka ko ntashakaga ko Barack aba Perezida, sinari nshyigikiye ko yakwiyamamaza gusa wowe wangiriye inama yo kumwihorera akabikora ahubwo nkamushyigikira.”

Ubwo Barack Obama yari amaze kuba Perezida, ngo byagoye umugore we kuba muri White House.

Ati “Ntabwo byanyoroheye kuba muri White House, ntabwo numva ko ari ahantu nisanzuye, ahantu hampaye amahoro, gusa ndashimira musaza wanjye kuko icyo gihe cyose yambaye hafi.”

Ibi byose Michelle Obama abitangaje mu gihe hari hashize iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, bivugwa ko umubano we na Barack Obama waba warajemo agatotsi ndetse ko baba berekeza kuri gatanya.

Michelle Obama yatangaje ko umugabo we atazi kubahiriza igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .