Hashize igihe kitari gito Michelle Obama adakunze kugaragara mu ruhame, by’umwihariko mu mihango ikomeye ya Guverinoma ari kumwe n’umugabo we.
Byatumye avugwaho byinshi bitandukanye cyane cyane ibigaruka ku mubano we na Barack Obama, abantu bavuga ko utifashe neza.
Mu kiganiro akorana na musaza we Craig Robinson bise ‘IMO Podcast’ mu gice gishya basohoye ku wa 23 Mata 2025, Michelle Obama yavuze ko abantu hari ubwo bibeshya.
Yavuze ko kuba atagikunze kugaragara mu ruhame byavugishije benshi bihumira ku mirari igihe atitabiraga umuhango wo gushyingura Jimmy Carter wabaye Perezida wa Amerika.
Byafashe indi ntera ubwo muri Mutarama 2025 uyu mugore yanze kwifatanya n’abandi mu irahira rya Perezida Trump wari watorewe kuyobora Amerika ku nshuro ya kabiri.
Yavuze ko kuba atarigeze yitabira ibi birori nta mpamvu ikomeye ibyihishe inyuma nk’uko benshi babivugaga, ahubwo ko yari amahitamo ye yo kutajyayo kuko yumvaga bitamunogeye.
Ati “Byasabaga imbaraga nyinshi guhitamo ikintu kitari icyo abantu batekereza ko gikwiye, ahubwo nkihitiramo icyo nari nkeneye”.
Michelle Obama yakomeje agaragaza ko kutitabira ibi birori byakuruye ibihuha by’uko atabijyanyemo na Barack Obama kuko bafitanye ibibazo mu rugo rwabo.
Ati “Abantu ntibashoboraga kwemera ko nahisemo kubura muri ibyo birori ku mpamvu zanjye bwite. Bahise bakeka ko dufitanye ibibazo mu rugo”.
Michelle yavuze ko gukora ibyo yifuza ariko bikaba binyuranye n’ibyo abantu bamwitezeho, ari isomo rishya ari kwiga.
Yavuze ko yifuza ko abakobwa be ndetse n’abakobwa bose muri rusange batangira kwiga uko bahagarara ku byo bemera, bakavuga "oya" igihe bibaye ngombwa.
Michelle Obama yagaragaje ko kuba mu ruhame bidashatse kuvuga ko ugomba guhora uboneka ahantu hose cyangwa ngo uhore ushimisha n’abantu, ahubwo ko kuba uri inyangamugayo ari cyo cy’ingenzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!