00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mexique yajyanye mu nkiko Google yise ikigobe icya Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 May 2025 saa 07:25
Yasuwe :

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum yatangaje ko yamaze kugeza mu butabera ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google kuko cyahinduye izina ry’Ikigobe cya Mexique rikaba icya Amerika.

Kuva Donald Trump asubiye ku butegetsi muri Mutarama 2025 yatangiye kwita iki kigobe icya Amerika.

Perezida Sheinbaum yagize mu Kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “ikirego cyamaze gutangwa” ariko ntiyavuga urukiko cyangwa igihugu cyatanzwemo.

Ikigobe cya Mexique kiri hagati ya Amerika na Mexique ndetse Trump aherutse gusinya iteka rihindura izina ryacyo. Gusa iri teka rifite ububasha bwo kubahirizwa ku butaka bwa Amerika gusa.

Kugeza ubu ku ikarita ya Google Map izina ry’ikigobe cya Mexique rihinduka bitewe n’aho uherereye. Uri muri Amerika abona ari icya Amerika, uri muri Mexique akabona cyitwa icya Mexique na ho uri ahandi ku Isi akabona cyitwa Ikigobe cya Mexique (Ikigobe cya Amerika).

Perezida Trump ni we wasinye iteka ritegeka Abanyamerika kwita ikigobe cya Mexique icya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .