Kuva Donald Trump asubiye ku butegetsi muri Mutarama 2025 yatangiye kwita iki kigobe icya Amerika.
Perezida Sheinbaum yagize mu Kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “ikirego cyamaze gutangwa” ariko ntiyavuga urukiko cyangwa igihugu cyatanzwemo.
Ikigobe cya Mexique kiri hagati ya Amerika na Mexique ndetse Trump aherutse gusinya iteka rihindura izina ryacyo. Gusa iri teka rifite ububasha bwo kubahirizwa ku butaka bwa Amerika gusa.
Kugeza ubu ku ikarita ya Google Map izina ry’ikigobe cya Mexique rihinduka bitewe n’aho uherereye. Uri muri Amerika abona ari icya Amerika, uri muri Mexique akabona cyitwa icya Mexique na ho uri ahandi ku Isi akabona cyitwa Ikigobe cya Mexique (Ikigobe cya Amerika).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!