Ovidio Guzman uzwi nka ‘El Raton’ cyangwa ‘The Mouse’, yafashwe kuwa Kane ukuwe mu majyaruguru ya Leta ya Sinaloa ajyanwa mu Mujyi wa Mexico mu ndege ya gisirikare.
Akimara gutabwa muri yombi agatsiko k’abagizi ba nabi kazwi nka Sinaloa Carter kahoze kayobowe na se w’uyu muhungu gafatanyije n’ibindi byihebe barwanyije inzego zishinzwe umutekano, batwika imodoka ndetse banafunga imihanda izengurutse Leta ya Pacific Coastal.
Minisitiri w’Ingabo wa Mexique, Louis Cresencio Sandoval yavuze ko iyi mirwano yaguyemo abasirikare b’iki gihugu 10.
Ati ”Abasirikare bacu 10 baburiye ubuzima muri iyi mirwano ndetse n’abandi 35 bakomerejwe n’amasasu”.
Uyu musore ashinjwa gukomeza ibikorwa bya se, EL chapo ufungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari umucuruzi w’ibiyobyabwenge mpuzamahanga ndetse anayoboye agatsiko k’abagizi ba nabi ka Sinaloa Carter.
Igikorwa cyo guta muri yombi Ovidio Guzman w’imyaka 32 y’amavuko kibaye nyuma y’amezi atandatu ari gushakishwa nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Mexique. Kuri ubu yamaze kugezwa muri gereza ya Altiplano iherereye i Mexico.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizeho miliyoni $5 ku muntu ushobora gutanga amakuru ashobora gutuma Ovidio Guzman atabwa muri yombi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!