00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meta yahagaritse ikinyamakuru cy’Abarusiya ku mbuga zayo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 September 2024 saa 12:26
Yasuwe :

Ikigo Meta cyahoze cyitwa ‘Facebook’ cyatangaje ko cyahagaritse ikinyamakuru RT cy’Abarusiya ku mbuga nkoranyambaga zacyo, kubera amakosa kigishinja yo kwinjira mu bikorwa by’amahanga mu buryo butemewe n’amategeko.

Iki gihano gikurikiwe n’ibyafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gishize, zashinje iki kinyamakuru kwifashishwa na Leta y’u Burusiya mu gukwirakwiza icengezamatwara rigamije kuyobya Abanyamerika mu gihe bitegura amatora.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yashyigikiye ibi bihano birimo gufatira imitungo y’abayobozi b’iki kinyamakuru, agaragaza ko cyifashishwa n’u Burusiya nk’intwaro mu butasi.

Meta yateguje ko mu minsi iri imbere izakura ku mbuga zayo n’ibindi binyamakuru by’u Burusiya bishinjwa kwifashishwa na Leta y’u Burusiya mu kwinjira mu buzima bwite bw’ibindi bihugu.

Iki kigo gifite urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Instagram na WhatsApp na cyo nticyemerewe gukorera mu Burusiya, kuva ubwo cyangaga guhagarika abakwirakwiza imvugo z’urwango zibasira iki gihugu.

Meta yafashe icyemezo cyo guhagarika ikinyamakuru RT ku mbuga zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .