Bitandukanye n’abandi bayobozi b’u Burayi, Merkel uvuga Ikirusiya neza, yakunze gukorana na Perezida Putin nawe uvuga Ikidage neza, wigeze kumushima avuga ko ari umwe mu bagore bakomeye babayeho mu miyoborere y’u Burayi.
Ku ngoma ya Merkel, gaz u Budage bukura mu Burusiya yariyongereye kugera kuri 55% by’ikoreshwa muri icyo gihugu yose, ndetse hashyizweho imishinga itandukanye yo gukomeza koroshya ubucuruzi hagati y’impande zombi, dore ko u Budage ari cyo gihugu cya mbere gikorana ubucuruzi bwinshi n’u Burusiya mu Burayi.
Bimwe mu byemezo bikomeye Merkel yafashe birimo kwangira Ukraine kwinjira muri NATO mu 2008, icyemezo yashimiwe na Perezida Putin, ariko kikanengwa n’ibindi bihugu by’u Burayi.
Ubwo u Buruisiya bwigaruriraga Crimea mu 2014, Merkel yashyigikiye ibihano kuri icyo gihugu, ariko avuga ko bidakwiriye gukabirizwa.
Mu kiganiro cya mbere yahaye itangazamakuru nyuma y’amezi atandatu avuye ku butegetsi, uyu mugore yavuze ko “U Burayi bukwiriye kubana neza n’u Burusiya kuko ni ibice bituranye kandi bikwiriye gukorana.”
Yavuze ko Putin yakoze ikosa rikomeye ryo gutera Ukraine, arik ko adasaba imbabazi ku mubano bagiranye ubwo yari akiri ku ntebe y’ubuyobozi.
Uretse Putin, Merkel yanashinjwe cyane gukorana bya hafi na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, igihugu yagiriyemo inzinduko nyinshi mu rwego rwo gushaka amasoko y’imodoka zikorwa n’inganda zo mu Budage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!