Menya amwe mu magambo mashya y’Igifaransa azasohoka mu nkoranyamagambo Larousse y’umwaka wa 2021

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Inkoranyamagambo y’Igifaransa Larousse ikomeje gukungahaza uru rurimi, aho mu gitabo cyayo kizagera ku isoko ku wa 3 Kamena, hari amagambo n’ibisobanuro 150 bizinjizwa muri uru rurimi ku mugaragaro.

Mu magambo mashya azongerwa muri Petit Larousse y’umwaka wa 2021 harimo nka "Antivax" (umuntu utemera inkingo), "hipstérisation" (guhindurwa n’ibigezweho), "influenceurs" (abagira uruhare mu kumvikanisha ikintu runaka cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga), n’andi magambo ahanini yakoreshejwe kugeza muri uyu mwaka wa 2020, bigatuma akwirakwira.

Mu magambo mashya ariko ntiharimo nka "déconfinement", "reconfinement" na "déconfiner", yacuzwe bitewe n’ibi bihe bya Guma Mu Rugo biri hirya no hino ku Isi hagamijwe gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

‘Déconfinement’ ni ikurwaho ry’amabwiriza yo kuguma mu rugo, ‘reconfinement’ ni isubizwaho ryayo, mu gihe ‘déconfiner’ ari ugukuraho ayo mabwiriza.

Umuhanga mu by’indimi, Bernard Cerquiglini, yabwiye ikinyamakuru Le Figaro ati "Ayo magambo amaze amezi abiri gusa avutse. Nk’ijambo ’déconfinement’ nta nkoranyamagambo n’imwe ribamo, ryahimbwe bijyanye n’iki cyorezo."

Uyu mugabo akaba n’umujyanama w’ubwanditsi bwa Petit Larousse, yavuze ko nyamara ari ijambo ririmo gukoreshwa cyane, ku buryo umuntu yakeka ko risanzwe mu rurimi.

Gusa yavuze ko bishoboka ko rizasohoka mu nimero itaha ya Petit Larousse, kuko amagambo mashya agenda yongerwa mu rurimi uko umwaka utashye.

Ni igikorwa yavuze ko ari icyo kwishimira kuko Abafaransa bacuze ijambo ryabo rijyanye n’ibihe bya Coronavirus, aho kugendera ku Cyongereza nk’Abataliyani bahisemo gukoresha "lockdown", bashaka gusobanura "confinement".

Iki cyorezo cya Coronavirus harimo n’iri zina ubwaryo, cyatumye amagambo amwe yabaga mu nkoranyamagambo zijyana n’umwuga w’ubuvuzi yinjizwa mu buzima busanzwe, bituma amagambo nka "incubation" (igihe kiri hagati y’isegonda umuntu yanduriyeho virus n’igihe azagaragariza ibimenyetso), "comorbidité" (kwandura indwara yiyongera ku yindi) na "asymptomatique" (kuba umuntu afite virus ariko atagaragaza ibimenyetso), akoreshwa cyane."

Bernard Cerquiglini yakomeje ati "Buri kibazo gikomeye kizana n’impinduka zacyo mu bijyanye n’ururimi."

Yavuze ko nko mu gihe u Bufaransa bwari bwibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba, hakoreshejwe cyane amagambo "cybercrime", "survivalisme" na "fiché S".

Mu yandi magambo azasohoka harimo "Black Bloc" (abigaragambya bambaye umukara), "féminicide" (kugirira nabi umugore umuhora gusa ko ari umugore) na "dégagisme" (inkubiri yo kwigaragambya abaturage bahatira abayobozi bamwe kuva mu myanya). Harimo n’ijambo "remontada" ryari rimenyerewe muri siporo, ryinjijwe mu buzima busanzwe.

Ni ijambo rikomoka mu rurimi rwa Castilian rukoreshwa muri Espagne risobanura amahindura, ryatangiye gukoreshwa cyane ubwo FC Barcelone yari imaze kwigaranzura Paris Saint Germain ikayisezerera muri UEFA Campions League muri Werurwe 2017, iyitsinze ibitego 6-1 kuri Camp Nou.

Byabaye ukwigaranzura nyako kuko kuri Stade Stade Parc des Princes mu Bufaransa, FC Barcelone yari yahatsindiwe ibitego 4-0, mu mukino wabaye ku munsi w’abakundanye witiriwe St Valentin, tariki 14 Gashyantare.

Iryo jambo ubu ririmo gukoreshwa mu kugaragaza ko igihugu kirimo gusubira aho cyari kiri mbere, nubwo icyorezo kitararangira.

Mu yandi magambo harimo nka "brouteur" rikomoka muri Côte d’Ivoire, rishaka gusobanura umutekamitwe ukoresha internet, ijambo "hygge" rivuga umuntu ubaho mu buzima bworoheje, na "lagom" wahuza no kubaho wiyoroheje.

Harimo kandi "Fugalisme" rivuga kwizirika umukanda ngo ukunde uzigame, "illiberal" rivuga kutemeranya n’amahame yo kwishyira ukizana na "Infox" rihuza amagambo ya "infos" na "faux" bisasobanura amakuru y’ibinyoma, ibizwi mu Cyongereza nka "fake news".

Larousse ni inzu yo mu Bufaransa itunganya inyandiko n’ibitabo, yashinzwe na Pierre Larousse mu mwaka wa 1852.

Amagambo mashya yongerwa mu nkoranyamagambo uko umwaka utashye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .