00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Melinda Gates yababajwe na gatanya yatse Bill Gates

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 19 March 2025 saa 07:25
Yasuwe :

Melinda Gates umaze imyaka ine ahanye gatanya n’umunyemari Bill Gates, yahishuye ko yababajwe cyane nayo ndetse ko nta muryango yifuriza kunyura muri ibi bihe bikomeye.

Mu kiganiro yagiranye na Elle Magazine, Melinda Gates yahishuye ko gatanya yamukomereye kandi ko ariwe wayatse Bill Gates.

Ati “Nicyo kintu gikomeye nakoze mu buzima bwanjye”.

Yakomeje avuga ko nubwo gusaba gatanya Bill Gates byamukomereye, byari ingenzi ko abikora ndetse ko byamusabye imbaraga nyinshi zo gufata uyu mwanzuro.

Melinda Gates kandi yavuze ko gatanya uko zaba zimeze kose ko zibabaza kandi zigora abazirimo.

Ati “Murabona, gatanya zose ziragorana, zirababaza, nta muryango n’umwe nakwifuriza kuyinyuramo”.

Uyu mugore yavuze ko nyuma y’uko ahanye gatanya na Bill Gates yanyuze mu bihe bitoroshye, gusa akaza kubirenga. Yashimangiye ko kuba asigaye ari wenyine bimufasha muri byinshi birimo nko gufata imyanzuro yihuse.

Ibi abitangaje mu gihe Bill Gates yari aherutse gutangaza ko gutandukana na Melinda Gates yabigizemo uruhare kandi ko ari ikosa yicuza. Ibi yabinyujije mu gitabo aherutse gusohora kivuga ku mateka y’ubuzima bwe.

Bill na Melinda Gates, bahoze bari muri ‘Couples’ zikomeye ku Isi, gusa ibyabo byarangiye mu 2021 ubwo bahanaga gatanya. Bari bamaranye imyaka 27 bamaze no kubyarana abana batatu.

Melinda Gates yababajwe na gatanya yatse Bill Gates

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .