00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Melania Trump yasabye ko Amerika ishyiraho itegeko rihana abasakaza amashusho y’urukozasoni

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 4 March 2025 saa 10:23
Yasuwe :

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko kwemeza umushinga w’itegeko rihana abantu basakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga batabifitiye uburenganzira.

Ku wa 3 Werurwe 2025 nibwo Melania Trump yagiye Capitol Hill ahakorera Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, ndetse yari inshuro ya mbere ahagiye kuva umugabo we yarahirira manda ya kabiri.

Aha niho yasabiye ko hatorwa umushinga w’itegeko witwa ‘Take It Down’ ugamije guhana abantu bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’abandi batabiherewe uburenganzira. Gusa rikibanda cyane ku babikora bagamije kwihimura no gusebanya.

Iri tegeko kandi rivuga ko imbuga zirimo nka X, Instagram n’izindi zacishwaho ayo mushusho, ko zigomba kujya zihita ziyasiba mu gihe kitarenze amasaha 48.

Yasabye kandi ko abantu bahanishwa iri tegeko ari abasakaza aya mashusho yaba abakwirakwije aya nyayo cyangwa ayakozwe n’ubwenge bw’ubukorano ‘AI’.

Melania Trump yongeyeho ati “Birababaje kubona urubyiruko rukiri ruto, cyane cyane abakobwa, bahanganye n’ibibazo bikomeye biterwa n’ibi bibera ku mbuga nkoranyambaga”.

“Mu gihe turimo hakenewe ikoreshwa rya internet mu buzima bwa buri munsi, ni ngombwa ko turinda abana imyitwarire idahwitse ibera kuri internet”.

Si ubwa mbere Melania Trump agaragaje ubushake bwo gukumira ibibi bikorerwa kuri internet, dore ko muri manda ya mbere ya Donald, yari yarashyizeho ubukangurambaga yise ‘Be Best’ bwari bugamije kurinda abana imbuga nkoranyambaga.

Melania Trump yasabye ko Amerika ishyiraho itegeko rihana abasakaza amashusho y’urukozasoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .