Yabitangarije Fox News kuri iki Cyumweru, mu kiganiro cye cya mbere ahaye itangazamakuru kuva umugabo we yava ku butegetsi.
Ubwo yari abajijwe niba afite icyizere cyo kongera gusubira kuba muri Perezidansi ya Amerika izwi nka White House, yavuze ko nta rirarenga.
Ati “Ndakeka ko mu myaka ine twamaze twakoze byinshi. Rero nta rirarenga.”
Yabajijwe uko abona imitegekere ya Joe Biden wasimbuye umugabo we, avuga ko ibintu byabaye bibi.
Ati “Ndakeka ko bibabaje ibiri kuba, ubirebye neza niko wabibona. Urebye abantu benshi ubuzima bwabo bwabaye bubi. Birababaje, ndifuza ko bihinduka vuba.”
Hashize igihe bihwihwiswa ko Donald Trump ashobora kuziyamamaza mu matora yo mu 2024, icyakora ari we cyangwa umuryango we nta gihamya ndakuka baratangaza.
Trump yemerewe kuba yakongera kwiyamamaza kubera ko yayoboye manda imwe, agatsindwa ubwo yiyamamarizaga iya kabiri.
Itegeko Nshinga rya Amerika ribuza kwiyamamaza umuntu wayoboye manda ebyiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!