Medvedev ubu usigaye ari umuyobozi wungurije w’Inama Nkuru y’Umutekano mu Burusiya yatangaje ko ibiganiro Perezida Trump yagiranye na Putin byari bikenewe mu nzira yo guhosha intambara yo muri Ukraine.
Yatangaje ko Amerika ikwiye kuganira n’u Burusiya ku ntambara muri Ukraine aho gukomeza kuyenyegeza.
Medvedev abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse ko Amerika yigize umutegetsi w’Isi ku buryo yari ishatse guhangana n’u Burusiya, ibyatumye “Isi yari igiye kugera mu bihe by’imperuka.”
Uyu muyobozi yavuze ko ku ngoma ya Biden ari bwo habayeho gukanga no gushaka gutesha agaciro u Burusiya nyamara ari ikosa rikomeye ryari gutuma ikiremwamuntu gishira ku Isi.
Medvedev yashimangiye ko ubutegetsi bwa Amerika bugomba kumenya ko nta muntu wapfukamisha u Burusiya ndetse mu gihe byakomeza uko umwuka uzakomeza kuba mubi, kugeza bibyaye urupfu.
Ku wa 12 Gashyantare 2025, Perezida Trump na Putin baganiriye kuri telefone bemeranya ko hazabaho ibiganiro bigamije guhosha intambara muri Ukraine. Bwari bubaye ubwa mbere abayobozi b’ibihugu byombi baganira kuva intambara yatangira mu 2022.
Ku butegetsi bwa Joe Biden, Amerika igaragaza ko yahaye Ukraine inkunga ya miliyari 200$ igamije gutera inkunga intambara harimo ibisasu n’imyitozo byahawe abasirikare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!