Medvedev yavuze ko Amerika igenda ihanga intambara n’amakimbirane mu bice bitandukanye by’Isi nk’uko bimeze hagati y’u Burusiya na Ukraine, kugira ngo ibashe kuyiyobora.
Mu kiganiro yagiranye na RT, yagize ati “Uko bateza intambara nyinshi, ni ko batekereza ko ibintu bigenda neza, uko ni ko bimeze kuri Amerika. Yinjiza amafaranga menshi avuye mu ntwaro, ibyo bagurishayo no kubona amafaranga yo gushyira mu rwego rw’ingabo”
“Abanyamerika babona inyungu bifuza ivuye mu maraso y’ababurira ubuzima mu ntambara n’abahamugarira. Ni yo mpamvu Amerika ikomeza gutera inkunga intambara, ariko iyi miyoborere igiye kugeza ku musozo.”
Yagaragaje ko Amerika ibibona ko Isi iri kugenda yigobotora ubutegetsi bwayo, bitewe n’imiryango mpuzamahanga ihuza ibihugu igenda ihangwa nka BRICS.
Amerika ishinja ibihugu byinjira muri iyi miryango kurenga ku mabwiriza y’imitegekere rusange y’Isi na Demokarasi ariko ntigaragaza neza ingingo bishe.
Medvedev yavuze ko imiyoborere rusange y’Isi itabaho ahubwo bikunze kubarwa ko ibyo Amerika n’abambari bayo bumva ari ukuri, bumva aribyo bigomba kugenderwaho n’abasigaye bose.
Yavuze ko imiyoborere igizwe n’ibitekerezo by’umuntu umwe ishyizwe imbere na Amerika iganisha ku ntambara zituma ibihugu bihora mu bibazo by’ubwumvikane buke, nyamara imiyoborere iha urubuga buri wese itezwa imbere n’u Burusiya n’umuryango BRICS, ifasha ibihugu gukorana no kutagira uryamira abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!