Iki cyemezo gifashwe gikurikira icyo gufunga by’agateganyo amashami yacyo 850 muri Werurwe uyu mwaka. Ibi byemezo bishingiye ku cyo iki kigo cyise ’akaga ku kiremwamuntu’ ndetse n’imikorere ihindagurika byatewe n’intambara ya Ukraine.
Mu 1990 nibwo hafunguwe restaurant ya mbere ya McDonald’s i Moscow mu Burusiya, kikaba ari igikorwa cyakozwe mu kwerekana irangira ry’intambara y’ubutita.
Nyuma y’umwaka, Leta zunze Ubumwe z’abasoviyete zisenyutse, u Burusiya bwafunguriye amarembo ibindi bigo byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Umuyobozi wa McDonald’s , Chris Kempczinski, yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye gifite ingaruka nyinshi cyane. Yavuze ko bamwe bifuzaga ko bakomeza gutanga amafunguro bakanakoresha ibihumbi by’abakozi ariko bidashoboka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!