00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

McDonald’s na General Motors mu bigo bya Amerika bikomeje guhombywa n’intambara y’ubucuruzi ya Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 May 2025 saa 01:35
Yasuwe :

Ibigo by’ubucuruzi bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikomeje kugaragaza ko intambara y’ubucuruzi Trump yishoyemo iri kumunga ubucuruzi muri rusange, n’ubwa Amerika budasigaye.

Ibyo birimo nk’Ikigo gitegura ibiribwa bifatwa ako kanya kizwi cyane ku Isi, McDonald’s, n’igikora imodoka cya General Motors.

Nka General Motors imaze imyaka isaga 100 icuruza imodoka zibarirwa muri za miliyoni buri mwaka. Zirimo nk’izo mu bwoko bwa Chevrolet, GMC, Cadillac, na Buick.

Ni ikigo cyamaze imyaka hafi 77 ari cyo cya mbere gicuruza imodoka nyinshi kuva mu 1931 kugera 2007, n’ubu byibuze ku mwaka gicuruza izigera kuri miliyoni esheshatu.

Ni mu gihe McDonald’s yashinzwe mu 1940, iri mu bigo binini ku Isi bitanga ibiryo by’ako kanya. Ikorera mu bihugu 100 ikagira restaurents zirenze ibihumbi 40, igatanga ibiryo ku barenga miliyoni 69 buri munsi.

Icyakora kuri iyi nshuro na byo ntabwo biri kwemeranya na Trump ukomeje kuzamura intambara y’ubucuruzi, binyuze mu kuzamura imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika. Bivuga ko iyo myitwarire ikomeje kubihombya.

Nka McDonald’s igaragaza ko mu mezi atatu ashize ibyo icuruza ku isoko rya Amerika byagabanyutseho 3,6%, bigizwemo uruhare n’abakiliya bagabanyutse cyane ko abaturage batagishaka gukoresha ibintu byinshi bijyanye n’ubukungu butifashe neza.

Ni bwo bwa mbere icyo kigo cyagira igabanyuka ringana gutyo kuva Covid-19 yakwaduka.

Umuyobozi Mukuru wa McDonald’s, Chris Kempczinski, yatangaje ko bari mu bihe bigoye ndetse ko ibicuruzwa batanga byagabanyutseho 1% ku rwego rw’Isi mu mezi atatu abanza ya 2025.

Ati “Abakiliya bacu bari guhura n’ibihe bidasanzwe muri ibi bihe.”

Ku wa 03 Mata 2025 ni bwo hatangiye gukurikizwa itegeko rya Trump ry’uko imodoka n’ibindi bikoresho bigendanye na zo byinjira muri Amerika bizajya bisora 25%.

General Motors yatangaje ko muri uyu mwaka inyungu yayo ishobora kuzarindimuka ndetse ko uko kongera imisoro ku byinjizwa muri Amerika bizatuma iki kigo cyongera hafi miliyari 5$ ku mafaranga gisanzwe gikoresha.

Umuyobozi Mukuru wa General Motors, Mary Barra, yabwiye abanyamigabane b’icyo kigo ko bateganya kunguka miliyari ziri hagati ya 10$ na 12$ mu 2025. Ni mu gihe mbere hateganywaga ko kizunguka agera kuri miliyari 15,7$.

General Motors n’ibindi bigo nka Stellantis na Ford byari bifite inganda mu bindi bihugu nka Mexique na Canada, izo nganda na zo zikohereza imodoka muri Amerika, abahanga mu by’ubukungu bakagaragaza ko kuzamura imisoro kwa Trump bizashegesha ibyo bigo.

Gahunda ya Trump yo kongera imisoro ku byinjira muri Amerika ikomeje kwinubirwa n'ibigo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .