00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mayotte: Imitima yahagaze kubera imvura ivanze n’umuyaga uremereye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 December 2024 saa 03:47
Yasuwe :

Imitima y’abatuye ku kirwa cya Mayotte giherereye mu Nyanja y’Abahinde yahagaze kuva bahabwa integuza y’imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yahawe izina rya Chido.

Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iteganyagihe, Meteo France, kuri uyu wa 13 Ukuboza cyateguje ko Mayotte ishobora kwibasirwa na Chido guhera mu gitondo cy’uyu wa 14 Ukuboza 2024.

Yagize iti “Imvura y’amahindu ivanze n’umuyaga mwinshi ya Chido ishobora kwibasira Mayotte mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Abaturage bakwiye kwitegura ko ishobora kwegera inkombe.”

Iyi nteguza yashyizwe mu ibara rya ‘Violet’, mu rwego rwo kwerekana ko Chido iraba ifite ubukana bwo ku rwego rukabije cyane. Abaturage basabwe kujya mu nzu zikomeye, abashinzwe ubutabazi n’abashinzwe umutekano na bo basabwa kwigengesera.

Abaturage kandi basabwe kubika amazi n’amafunguro menshi mu nzu zabo kugira ngo batazabikenera hanze ibihe bikiri bibi.

Kugira ngo abatabazi n’abashinzwe umutekano bemererwe kugera ku baturage, integuza yakuwe kuri Violet by’agateganyo, ishyirwa mu ibara ry’umutuku.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2024, imvura nyinshi yatangiye kugwa muri Mayotte, iherekejwe n’umuyaga ugendera ku muvuduko w’ibilometero 220 ku isaha, uri guturuka mu nyanja.

Meteo France imaze gutangaza iti “Imvura ivanze n’umuyaga uremereye ya Chido yibasiye Mayotte bikomeye. Umuyaga wibasiye ubu butaka warenze umuvuduko wa 200 km/h. Imvura n’umuyaga iremeye uku yaherukaga muri Mayotte mu myaka irenga 90.”

Amashusho yashyirwakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza zimwe mu nyubako zifite ibisenge bidakomeye zatangiye gusenyuka.

Umuyobozi wa Mayotte, Ben Issa Oussemi, yatangaje ko ibihe iki kirwa cyinjiyemo bikomeye cyane kurusha ibyigeze kubaho, ati “Iki kibazo kirakomeye. Mayotte ntiyigeze inyura muri ibi bihe.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yahumurije abatuye kuri iki kirwa, abasezeranya ko Leta irakomeza kubaba hafi, iboherereze abatabazi n’ibindi bakeneye kugeza igihe iki kibazo kizarangirira.

Yagize ati “Banya-Mayotte, igihugu kiri kumwe namwe. Ndashimira inzego za Leta, abatabazi n’abashinzwe umutekano biteguye. Turi kubongera, n’abandi bazaza ejo. Ni ibihe bidasanzwe. Uyu munsi n’ejo turaba duhari.”

Ntabwo bizwi niba hari abakomerekeye mu mvura nyinshi n’umuyaga byasenye zimwe mu nzu kuri iki kirwa gituwe n’ababarirwa mu bihumbi 320, gusa Perezida w’ihuriro rya ba Meya baho, Madi Madi Souf, yatangarije France TV ko “Niba nta bapfuye cyangwa ngo bakomereke, cyaba ari igitangaza.”

Mu rukerera, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bufaransa yohereje muri Mayotte inzobere mu mutekano w’abaturage 110, abandi 39 bashinzwe kuzimya inkongi ndetse n’ibikoresho bipimye toni eshatu byo kwifashishwa mu butabazi.

Imvura n'umuyaga mwinshi ya Chido yangije byinshi muri Mayotte mu gitondo cy'uyu munsi
Ibisenge byabambuwe n'umuyaga wari ufite umuvuduko mwinshi cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .