Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iteganyagihe, Meteo France, cyasobanuye ko umuyaga waherekeje imvura yibasiye iki kirwa giherereye mu Nyanja y’Abahinde wageze ku muvuduko w’ibilometero 226 ku isaha.
Perefe wa Mayotte, François-Xavier Bieuville, yatangarije ikinyamakuru Mayotte la Premiere ko abishwe n’iki kiza bashobora kuba benshi cyane.
Ati “Ntekereza ko bashobora kuba ari amagana menshi, bishoboke ko bazasatira igihumbi cyangwa bagere mu bihumbi. Biragoye kugera ku mubare wa nyuma.”
Bieuville yasobanuye ko impamvu kumenya umubare ndakuka w’abishwe n’iki kiza bigoye, ari uko abenshi batuye kuri iki kirwa ari Abayisilamu, basanzwe bashyingura ababo ku munsi bapfiriyeho.
Umwe mu bashinzwe umutekano yatangarije ibiro ntaramakuru AFP abo bimaze kwemezwa ko bapfuye ari 14. Meya w’umurwa mukuru wa Mayotte (Mamoudzou), Ambdilwahedou Soumaila, yasobanuye ko hari 246 bakomeretse bikomeye.
Meya Soumaila yagize ati “Amashuri yibasiwe, inzu zasenyutse burundu. Nta cyasigaye.”
Abagizweho ingaruka cyane n’iki kiza ni abatuye mu manegeka muri metero nke ugana ku Nyanja y’Abahinde. Kuva mu gitondo cya tariki ya 14 Ukuboza, umuriro w’amashanyarazi waragiye, internet irahagarara, imiyoboro y’amazi irangirika.
Ubuyobozi bwa Mayotte bwatangaje ko ibihe bibi kuri iki kirwa byarangiye, gusa busaba abaturage gukomeza kuba maso. Kuva kuri uyu wa 15 Ukuboza hatangiye ibikorwa byo gusukura imihanda no gusana ibikorwaremezo byangiritse.
Ibikorwa by’ubutabazi byo byatangiye ku munsi iki kiza cyibasiriye Mayotte, biranakomeje. Impungenge zihari ni uko bigoye gukoresha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyaho kuko ni kimwe mu bikorwaremezo byangiritse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!