00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaetz yanze umwanya w’Intumwa Nkuru ya Leta muri Guverinoma ya Trump

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 22 November 2024 saa 09:33
Yasuwe :

Matt Gaetz wari washyizweho na Perezida Donald Trump ngo abe Intumwa Nkuru ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanze uwo mwanya.

Gaetz yavuze ko kwivana kuri uwo mwanya bitagamije gusuzugura Trump wawumuhaye, ahubwo ari ukwirinda kumuvangira dore ko nyuma yo kumutangaza, havuzwe cyane ku byaha yigeze gushinjwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gukoresha ibiyobyabwenge.

Nubwo Gaetz atemera ibyo ashinjwa, yagaragaje ko kwiyambura ayo mahirwe Trump yamuhaye bigamije kurinda isura mbi ubutegetsi bwa Trump.

Trump yashimye umwanzuro Gaetz yafashe, amusimbuza Pam Bondi wabaye intumwa nkuru ya Leta muri Florida.

Bondi afite inshingano zikomeye zo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Trump byo kuvugurura urwego rw’ubutabera, guhangana n’abimukira batemewe n’amategeko no kurwanya ibyaha.

Matt Gaetz yashimiye Trump wari wamugiriye icyizere
Bondi ni we washyizweho nk'intumwa nkuru ya Leta muri Guverinoma ya Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .