Mu masaha y’igicamunsi urugamba rwari rwahinanye mu gace ka Muheto, mu bilometero 16 uvuye mu Mujyi wa Masisi, ahumvikanaga urusaku rw’imbunda ziremereye hagati y’impande zihanganye, ibyateje akaduruvayo mu baturage bo muri ako gace.
Radio Okapi yatangaje ko byari bigoye kumenya uruhande ruri kugenzura umujyi muto wa Muheto na cyane ko ibisasu by’imbunda ziremereye byaturukaga ku mpande zombi.
Icyakora hari amakuru yemeza ko iki gice na cyo cyiyongereye ku bindi M23 igenzura, mu gihe andi avuga ko rwabuze gica hagati y’impande zombi zatangiye gutana mu mitwe mu ma Saa Kumi z’igicuku cyo ku wa 24 Kanama 2024.
Muri iyi mirwano yari ikomeye M23 bivugwa ko yagabye ibitero mu bice bitandukanye nk’ibya Kisuma, Nyange, Kaniro, Lukopu, no ku ruhande rwa Katale.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru mu bice bitandukanye bya Masisi humvikanye imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo FARDC zihuje n’imitwe nka Wazalendo, ibyatumye abaturage bakomeza kuva mu byabo bahunga umunsi ku wundi.
Ni imirwano iri kuba mu gihe hashize igihe hari agahenge katangiye ari ak’ibyumweru bibiri mu ntangiriro za Nyakanga 2024 nyuma kaza kongerwa mu ntangiriro z’uku kwezi.
Imiryango itandukanye na sosiyete sivile bagaye impande zombi ku kutubahiriza agahenge, aho byatekerezwaga ko kazakurikirwa n’ibikorwa by’ubutabazi ku baherereye mu bice biri kuberamo imirwano.
Icyakora M23 ikunze kugaragaza ko kubura kw’imirwano akenshi bigirwamo uruhare n’ingabo za Congo n’imitwe yitwaje intwaro bafatanya mu kuyigabaho ibitero.
Ubwo ku wa 21 Kanama 2024, imirwano yakomerezaga mu misozi yitaruye agace ka Bihambwe muri Masisi, Umuvugizi wa M23, Col Willy Ngoma yabwiye BBC ko nta na rimwe bajya batera FARDC, ahubwo ko ari yo ibatera bakirwanaho.
Ati “Ni bo batera ibirindiro byacu, babikora hafi buri munsi, bakarasa ibisasu ahantu hari abasivile kugira ngo batere abantu ubwoba. Biba ngombwa ko twirinda no tukanarinda abasivile. Ni yo ntego yacu, abaturage bagomba kubaho mu mahoro.”
Mu gihe M23 na FARDC biri gutana mu mitwe ni nako ibiganiro byo kuganira ku cyahagarika intambara bikomeje.
Ku wa 20 Kanama 2023 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama ya Gatatu yiga ku mahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC yabereye muri Angola.
Yayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, initabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Therese Kayikwamba Wagner.
Yakurikiye iyabaye ku wa 30 Nyakanga 2024, aho hashyizwe umukono ku myanzuro itandukanye irimo usaba impande zihanganiye muri Kivu y’Amajyaruguru guhagarika imirwano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!