Yegukanye uyu mwanya ku majwi 86%, atsinda Chrystia Freeland wahoze ari Minisitiri w’Imari. Abanyamuryango basaga 152.000 ni bo batoye muri aya matora.
Carney w’imyaka 59, agiye gufata inshingano mu bihe bikomeye, aho Canada ihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntambara y’ubucuruzi.
Mu ijambo yagejeje ku bayoboke b’Ishyaka Riberal, Carney, yavuze ko Trump ari ikibazo gikomeye kuri Canada, ko “Hari umuntu ushaka guca intege ubukungu bwacu. Ari guteza ibibazo abakozi, imiryango n’ibigo by’ubucuruzi bya Canada. Ntidushobora kumureka ngo agere ku ntego ze,”
“Ibi ntabwo bizaba ibisanzwe. Tugomba gukora ibintu tutari twigera dukora kandi ku muvuduko udasanzwe.”
Trudeau yari yatangaje muri Mutarama ko azegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’imyaka irenga icyenda ayobora, kubera ko icyizere abaturage bari bamufitiye cyari cyatangiye kugabanyuka cyane.
Carney yashimangiye ko ari we muntu ushoboye kongera kwubaka imbaraga z’ishyaka no kuyobora ibiganiro by’ubucuruzi na Trump, ubu ushaka kongera ibihano bishobora gukoma mu nkokora ubukungu bwa Canada bushingiye cyane ku bucuruzi bwambukiranya imipaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!