00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mark Carney yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe muri Canada

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 March 2025 saa 07:21
Yasuwe :

Mark Carney, wigeze kuba Guverineri wa Banki Nkuru ya Canada, yatsindiye kuyobora ishyaka riri ku butegetsi muri Canada, Liberal Party, aba ari na we ugiye gusimbura Justin Trudeau ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Yegukanye uyu mwanya ku majwi 86%, atsinda Chrystia Freeland wahoze ari Minisitiri w’Imari. Abanyamuryango basaga 152.000 ni bo batoye muri aya matora.

Carney w’imyaka 59, agiye gufata inshingano mu bihe bikomeye, aho Canada ihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntambara y’ubucuruzi.

Mu ijambo yagejeje ku bayoboke b’Ishyaka Riberal, Carney, yavuze ko Trump ari ikibazo gikomeye kuri Canada, ko “Hari umuntu ushaka guca intege ubukungu bwacu. Ari guteza ibibazo abakozi, imiryango n’ibigo by’ubucuruzi bya Canada. Ntidushobora kumureka ngo agere ku ntego ze,”

“Ibi ntabwo bizaba ibisanzwe. Tugomba gukora ibintu tutari twigera dukora kandi ku muvuduko udasanzwe.”

Trudeau yari yatangaje muri Mutarama ko azegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’imyaka irenga icyenda ayobora, kubera ko icyizere abaturage bari bamufitiye cyari cyatangiye kugabanyuka cyane.

Carney yashimangiye ko ari we muntu ushoboye kongera kwubaka imbaraga z’ishyaka no kuyobora ibiganiro by’ubucuruzi na Trump, ubu ushaka kongera ibihano bishobora gukoma mu nkokora ubukungu bwa Canada bushingiye cyane ku bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mark Carney yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .