Le Pen, Ishyaka rye ndetse n’abandi bantu bakomeye muri ryo, bahamijwe ibyaha byo gukoresha nabi asaga miliyoni 3,3$ yari yatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Inteko y’u Burayi yari yatanze amafaranga yo gukoresha mu kwishyura abakozi bafasha abayigize mu mirimo yabo ya buri munsi, Le Pen n’abandi 20 bo mu ishyaka rya Rassemblement National bayakoresha mu nyungu z’ishyaka ryabo.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa buvuga ko Le Pen yakoresheje ayo mafaranga yishyura abakozi b’Ishyaka rye mu Bufaransa aho kuba abafasha abagize Inteko ya EU.
Ibi bivuze ko iyi nteko yaba yarateye inkunga ibikorwa by’Ishyaka kandi bitemewe mu mategeko ya EU.
Mu 2024, abashinjacyaha bagaragaje ko ibihano byari byafatiwe Le Pen bidakwiriye kuba indishyi y’ibihumbi 300 by’Amayero gusa ndetse n’igifungo ahubwo ko urukiko rukwiriye no kumwambura uburenganzira bwo kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi mu gihe cy’imyaka itanu.
Ibihano nk’ibyo ni byo Le Pen yafatiwe ku wa 31 Werurwe 2025 bivuga ko atazahatanira kuyobora igihugu mu matora ya 2027.
Uyu mugore kandi yahanishijwe igifungo cy’imyaka ine ariko ibiri muri yo ishobora gusubikwa, indi ibiri akazayimara yambaye igikomo aho kujya muri gereza.
Abasesenguzi muri politiki y’u Bufaransa bahamya ko gukumira Le Pen mu matora ya 2027 ari ukuniga demokarasi. Bivuze ko ishyaka rya Rassemblement National rihita rishaka undi mukandida uzarihagararira mu matora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!