00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marine Le Pen yagejejwe mu rukiko ashinjwa kunyereza imari ya EU

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 October 2024 saa 08:41
Yasuwe :

Umunyepolitike w’Umufaransakazi, Marine Le Pen, yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa kunyereza imari y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Uyu mugore wabaye no mu buyobozi bw’Ishyaka RN (Rassemblement National) yitabye urukiko ku wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, i Paris mu Bufaransa.

Ashinjwa kuba yarakoresheje amafaranga y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu kwishyura abakozi b’ishyaka rye.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abagize Inteko ya EU bagera kuri 16 ndetse n’ababafasha 20, bari bafite inshingano mu ishyaka Rassemblement National, zidafite aho zihuriye n’imirimo yabo muri iyi Nteko.

Bivugwa ko bamwe muri aba bantu bafite inshingano zo gufasha abagize Inteko bahembwaga amafaranga ya EU kandi bakorera iri shyaka ryo mu Bufaransa, aho gukora akazi nyiriza bafite mu nteko.

Ibi birego byazamutse mu 2015 uyu mugore arabihakana, ahubwo akavuga ko bishingiye kuri politike.

Mu gihe uyu mugore n’abo bareganwa bahamwa n’ibi byaha, bashobora guhabwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 1.12$.

Nubwo uyu mugore ahakana ibyo aregwa, ishyaka rye ryamaze gusubiza Inteko Ishinga Amategeko ya EU miliyoni imwe y’Amayero, ndetse Umunyamategeko w’iyi nteko yavuze ko agera ku bihumbi 330 by’Amayero muri aya yanyerejwe na Marine Le Pen ku giti cye.

Marine Le Pen ni umwe mu banyapolitike bakomeye mu Bufaransa. Yahataniye kuyobora iki gihugu ubugira gatatu kandi byitezwe ko ashobora kongera kwiyamamaza mu 2027.

Marine Le Pen ahakana ibyo aregwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .