Nk’uko ikusanyabitekerezo rya OpinionWay and Kéa Partners, ryo mu mpera z’icyumweru gishize ribyerekana, Macron afite amahirwe yo ku kigero cya 53% kuri 47% ya Marine Le Pen.
Mu byumweru bibiri bishize Le Pen yiyongereyeho amajwi 5% ku mahirwe yo kurenga icyiciro cya mbere, aho afite amajwi 22% kuri 28% ya Emmanuel Macron, akaba ari bo bayoboye abandi ndetse bitezweho gukomeza mu cyiciro cya kabiri.
Jean-Luc Mélenchon akomeje gusubira inyuma kuko ubu afite amahirwe angana na 14 %, Eric Zemmour afite 9 % kimwe na Valérie Pécresse.
Kuzamuka cyane kwa Le Pen gushingiye ku myitwarire ya Macron ku kibazo cya Ukraine, kuba yarinjiye mu bikorwa byo kwiyamamaza akererewe ndetse n’amavugurura ku bukungu atarishimiwe na benshi cyane cyane ikijyanye n’imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Emmanuel Macron ashobora kungukira mu gucikamo ibice ku ruhande rw’abo mu murongo w’abashaka impinduka, mu gihe abo mu murongo w’abakomeye ku bya kera bamushinja gukopera gahunda zabo z’igenamigambi.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’amatora kizaba kuwa 10 Mata, aho abakandida basabwa kugira amajwi 50% abemerera gukomeza. Gusa ariko nk’uko byitezwe mu gihe nta mukandida utsinze ku majwi arenze 50% mu cyiciro cya mbere abakandida babiri bafite amajwi menshi kurusha abandi bazajya mu cyiciro cya kabiri, giteganyijwe kuba ku itariki ya 24 Mata 2022.
Uzatsinda mu cyiciro cya kabiri uwo ari we wese azatangira imirimo nka Perezida ku itariki ya 13 Gicurasi 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!