00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maneko w’u Burusiya yafatiwe mu Buholandi: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 June 2022 saa 09:43
Yasuwe :

Inzego z’ubutasi z’u Buholandi zatangaje ko zatahuye umusirikare w’intasi y’u Burusiya, wahinduye imyirondoro kugira ngo yinjire mu madosiye y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (ICC), arimo iperereza ku byaha by’intambara u Burusiya bushinjwa gukorera muri Ukraine.

Sergey Vladimirovich Cherkasov yafashwe agerageza guhindura imyirondoro ye, ngo yinjire nk’uwimenyereza umwuga muri ICC agendeye ku mazina y’umuntu wo muri Brésil.

Uyu mugabo yafatiwe ku kibuga cy’indege mu Buholandi ku mazina ya Viktor Muller Ferreira. U Buholandi bwahise bumwuriza indege bumusubiza muri Brésil, agezeyo inzego z’iperereza zaho zisanga atari umwenegihugu, arafungwa kuko yakoresheje impapuro mpimbano ngo yigire umuturage w’icyo gihugu.

Byaje gutahurwa ko Cherkasov yinjiye muri Brésil mu mwaka wa 2010, afata imyirondoro y’umwana w’impfubyi. Yabaye mu bindi bihugu nka Irlande na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sergey Vladimirovich Cherkasov yafashwe agerageza guhindura imyirondoro ye ngo yinjire muri ICC

U Bushinwa bwamuritse ubwato bw’intambara budasanzwe

Kuri uyu wa Gatanu, u Bushinwa bwamuritse ubwato bw’intambara budasanzwe bufite ikoranabuhanga rijya gusatira iry’ubwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubu bwato bwiswe ‘Fujian’ ni ubuzwi nka aircraft carrier bufite ubushobozi bwo kugwaho indege, gutwara ibikoresho bikomeye bya gisirikare n’ibindi bikenerwa mu rugamba rwo mu mazi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byatangaje ko aribwo bwa mbere bugezweho bwubakiwe mu Bushinwa.

Ubu bwato bushya hatangajwe ko bufite ubushobozi bwo kugwaho indege zitandukanye mu gihe gito kandi bukagira ubushobozi bwo kubika intwaro nyinshi.

U Bushinwa bumaze igihe bwubaka igisirikare cyabwo ngo kibe mu bya mbere bikomeye ku Isi.

Ubu bwato bw'u Bushinwa bufite ubushobozi buhambaye ugereranyije n'ubwo bari basanganywe

Sri Lanka isigaranye ibikomoka kuri peteroli by’iminsi itanu

Minisitiri ushinzwe ingufu muri Sri Lanka, yatangaje ko igihugu cye gisigaranye ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli bizamara iminsi itanu gusa.

Bibaye mu gihe iki gihugu cyo muri Aziya gitegereje inguzanyo ya miliyoni 500 z’amadolari cyagujije u Buhinde, cyitezeho kwifashisha mu kugura ibikomoka kuri peteroli.

Iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 22, kiri mu bibazo bidasanzwe by’ubukungu nyuma yo kugabanuka k’ububiko bw’amadovize yacyo, byatumye ibyangombwa nkenerwa by’ibanze bibura mu gihugu nk’imiti, ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli.

Muri iki cyumweru kuri za sitasiyo za lisansi habaga hari imirongo myinshi y’abaturage bagiye gushaka ibikomoka kuri peteroli ndetse hamwe na hamwe byavuyemo imyigaragambyo.

Mu kwezi gushize hari umunsi Minisitiri w’Intebe yavuze ko hasigaye ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa umunsi umwe gusa.

Minisitiri ushinzwe ingufu, Kanchana Wijesekera, yatangaje ko ubu igihugu gifite amadeni yarenze igihe ya miliyoni 725 z’amadolari, kandi ko kuba atishyuye bigoye ngo babone andi.

Yasabye abaturage guhagarika ingendo zitari ngombwa kugira ngo nibura ibikomoka kuri peteroli bihari bizageze kuwa 21 Kamena uyu mwaka.

Sri Lanka iri mu biganiro n’ibindi bihugu birimo u Burusiya ngo barebe ko babona ibikomoka kuri peteroli.

Iki gihugu kiri mu bibazo by’ubukungu nyuma yo kujya ku butegetsi kwa Gotabaya Rajapaksa mu 2019. Umuryango w’uyu mugabo wamaze igihe uyoboye iki gihugu ndetse byinshi mu bikorwa by’ubukungu bw’igihugu biri mu maboko y’uwo muryango.

Byahumiye ku mirari ubwo yasezeranyaga abaturage ko najya ku butegetsi azagabanya imisoro kandi ariyo igihugu gicungiraho, ari na byo byazambije ubukungu bw’igihugu ubwo byashyirwaga mu bikorwa.

Hashize iminsi hari imirongo y'ibinyabiziga kuri sitasiyo za lisansi

Trump yaburiwe ko guhakana ibyavuye mu matora binyuranyije n’amategeko, ntiyumva

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yashinzwe gukora iperereza ku gitero cyagabwe ku nteko tariki 6 Mutarama 2021, yabwiwe ko Donald Trump wahoze ari Perezida yaburiwe ngo ahagarike inzira zo gutesha agaciro amatora, akanga kumva.

Komisiyo yamenyeshejwe ko Trump amaze kwanga kubyumva kandi binyuranyije n’amategeko, yahatiye Mike Pence wari Visi Perezida we ngo ateshe agaciro raporo y’abashinzwe kubara amatora muri za Leta, ibintu byashoboraga gushyira igihugu mu kaga.

Ubwo Pence yari yagiye kwemeza ibyavuye mu matora byagaragazaga ko Trump yatsinzwe na Joe Biden, nibwo abigaragambya bari bashyigikiye Trump bamusanze mu nteko bangiza byinshi ndetse bamwe barapfa.

Abagize Komisiyo bagaragaje ko Trump yashakaga gushyira ubuzima bwa Pence mu kaga, amusaba gukora ibitari mu bushobozi bwe, gusa bashima uburyo Pence yabyitwayemo.

Abatanze ubuhamya bagaragaje ko Trump yakomezaga gutsimbarara nyamara yabwiwe ko ibyo ari gukora binyuranyije n’amategeko.

J Michael Luttig wari mu bajyanama ba Pence, yabwiye Komisiyo ko iyo Pence aza kwemera ibyo Trump yamusabaga, igihugu cyari kujya mu kaga kitashoboraga kuzivanamo.

Yagize ati “Aho kugira ngo bibeho, nari kuryama mu muhanda nkabuza Visi Perezida kujya gutesha agaciro ibyavuye mu matora ya Perezida ya 2020.”

Nyuma yo kwemeza ibyavuye mu matora, Trump yanditse kuri Twitter ashinja Pence gukora ibitandukanye n’ibikwiriye.

Byatumye benshi mu bamushyigikiye bajya ku Nteko ndetse bamwe bumvikana baririmba ngo ‘musuhore Pence tumumanike.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .