00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Macron yongeye kwangirwa gushyiraho urupapuro rw’inzira rwihariye ku bakingiwe Covid-19

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yongeye kwamagana icyemezo cya Perezida Emmanuel Macron cyo gushyiraho urupapuro rw’inzira rwihariye ku bantu bakingiwe icyorezo cya Covid-19, Abadepite bemeze ko iri ari ivangura kubatarahabwa urukingo.

Emmanuel Macron yifuza ko hakwihutishwa ishyirwaho ry’icyemezo kigaragaza uwakingiwe cyiswe ’Covid-19 Health Pass’, ni mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeza ko bizashyira mu kato abaturage batarakingirwa.

France 24 itangaza ko Abadepite baturuka mu mitwe y’amashyaka atavuga rumwe na Perezida Macron ari bo bari imbere mu kwamagana iki cyemezo cya Perezida, ku rundi ruhande ariko hari n’abandi bagize Inteko b’inshuti za hafi ya Macron batamushyigikiye, aho bemeza ko Leta itagaragaza neza uburyo iyi pasiporo izakoreshwa.

Uru rupapuro ruzaba rukoze mu buryo bw’ikoranabuhanga, rugaragaza niba umuntu yarakingiwe Covid-19, Guverinoma ivuga ko ruzajya rufasha abantu kujya mu bikorwa bihuza abantu benshi nk’ibikorwa by’imikino.

Gusa ntiruzajya rwifashishwa mu kwinjira muri restaurant n’inzu zerekana filime.

Abadepite batoreye icyemezo cyo kwigiza inyuma ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo ku bwiganze bw’amajwi 208 kuri 85.

Phillipe Latombe, umudepite uturuka mu ishyaka rya ’Centrist Modern Party’ yatangaje ko nta biganiro bikwiriye kuri iyi gahunda, avuga ko nta mpamvu yo gufata iki cyemezo.

Byari byetezwe ko uru rupapuro ruzafasha leta mu gufungura ahantu hahurira abantu benshi mu ibirori n’ imyidagaduro.

Mu Bufaransa, abagera kuri miliyoni 18 bamaze guhabwa urukingo rwa mbere, bakaba ari 35% by’abaturage bose, naho abantu basaga miliyoni 8 nibo bamaze guhabwa urukingo rwabo rwa kabiri.

Perezida Macron yangiwe kwemeza urupapuro rw'inzira ku bantu bakingiwe Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .