00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Macron yateye utwatsi ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 June 2022 saa 12:50
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Elisabeth Borne yashyikirije Perezida Emmanuel Macron, ubusabe bwo kwegura muri iki gihe ishyaka riri ku butegetsi ryatakaje ubwiganze bw’amajwi mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ntibwemerwa.

Macron yizera ko guverinoma ikeneye “kuguma ku nshingano no kugira icyo ikora” bityo Perezida akazashaka “ibisubizo byubaka” binyuze mu biganiro n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mu Biro bya Perezida wasabye ko izina rye ritangazwa.

Ibiganiro n’abahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegets biratangira kuri uyu wa Kabiri aho Christian Jacob uhagarariye Aba-Republicain ari we ubimburira abandi. Iri shyaka rishobora gusabwa gufasha Macron kugira ubwiganze akeneye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umuyobozi uhagarariye Ishyaka ry’Aba-Socialistes, Olivier Faure n’uhagarariye Aba-Communistes, Fabien Roussel ari mu ihururo rya ‘New Ecological and Social Political Union:NUPES’ na bo byitezwe ko bazahura na Macron nubwo Jean Luc Mélenchon uyobora iri huriro atabiteganya.

Macron kandi azahura na Marine Le Pen bari bahanganye mu matora ya Perezida akaba ari na we muyobozi w’ishyaka rya ‘National Rally’.

Intumbero ngo ni ugushaka ibisubizo byafasha Abafaransa mu gihe hatabonetse ubwiganze bwari bukenewe ku ishyaka rya Macron nk’uko amakuru France 24 yahawe avuye muri Perezidansi abivuga.

Ibyavuye mu matora y’abadepite byabaye ikintu gitunguranye kuri Perezida na gahunda ye y’amavugurura ndetse bisize uruhande rumushyigikiye mu gihirahiro.

Ishyaka rya Macron ryatakaje imyanya mu Nteko rituma ridakomeza kugira ubwiganze bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka itanu ishize. Mélenchon na Le Pen begukanye imyanya myinshi muri aya matora.

Macron n’ihuriro ry’amashyaka ayoboye babonye imyanya 244 mu gihe bari bakeneye 289 kugira ngo ubwiganze bwa ngombwa buboneke.

Ku wa Mbere Macron yahuye na Minisitiri w’Intebe, Élisabeth Borne na babiri mu bamushyigikiye ku rwego rwo hajuru ari bo Édouard Philippe wahoze ari Minisitiri w’Intebe na François Bayrou uyoboye Aba-Centriste.

Ihuriro NUPES ryaje ku isonga mu batavuga rumwe na Macron nyuma yo kwegukana imyanya 137 mu Nteko.

Macron yanze ubwegure bwa Minisitiri w'Intebe, Elisabeth Borne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .