Ni igitekerezo yatanze mu gihe bivugwa ko Israel ifite umugambi wo kwica uyu Muyobozi w’Ikirenga wa Iran, nyuma yo kwicira abasirikare bakuru benshi b’iki gihugu mu bitero byiswe ‘Operation Rising Lion’.
Mu kiganiro na ABC News, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko ubutegetsi bwa Ayatollah bumaze imyaka myinshi butera ubwoba abatuye mu Burasirazuba bwo Hagati, asobanura ko kwica uyu Muyobozi w’Ikirenga bitakwenyegeza amakimbirane, ahubwo ko byayahagarika.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yaraye atangaje ko ahantu Ayatollah yihishe hazwi ariko ko ubu nta gahunda ihari yo kumwica.
Trump yagize ati “Tuzi neza aho uwitwa Umuyobozi w’Ikirenga yihishe. Ni igipimo cyoroshye ariko aratekanye. Kuri ubu ntabwo dushaka kumukuraho (kumwica!).”
Macron yagaragaje ko gukura Ayatollah ku butegetsi hifashishijwe ibitero bya gisirikare byaba ari ikosa rikomeye, ati “Ikosa rikomeye ryaba gukoresha ibiteri bya gisirikare mu guhindura ubutegetsi kubera ko byateza akavuyo.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko nta muntu ukwiye gutekereza ko gukura Saddam ku butegetsi bwa Iraq mu 2003 no kwica Qaddafi wa Libya mu 2011 byari igitekerezo cyiza kubera ko byagize ingaruka z’igihe kirekire.
Yagize ati “Ese hari utekereza ko ibyakozwe muri Iraq mu 2003 byari igitekerezo cyiza? Hari uwatekereza ko ibyakozwe muri Libya mu myaka yakurikiyeho byari igitekerezo cyiza? Oya.”
Perezida w’u Bufaransa yasabye impande zirebwa n’aya makimbirane gusubukura ibiganiro bigamije gukemura ikibazo cy’intwaro za kirimbuzi, hagamijwe kubungabunga umutekano w’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!