00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashyaka ya Macron na Le Pen yitwaye nabi mu matora y’uturere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kamena 2021 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Amashyaka ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na mukeba we, Marine Le Pen, yitwaye nabi mu cyiciro cya mbere cy’amatora yo mu turere (regional elections).

Icyiciro cya mbere cy’aya matora cyabaye kuri iki Cyumweru aho abatora barimo guhitamo abajyanama bahagarariye uturere 13 mu Bufaransa kongeraho umwe wo mu mahanga n’abandi 96 bo ku rwego rwa ‘department’. Abakandida barenga 15.700 bahatanira imyanya 4.100.

Ishyaka rya Macron ryari ryizeye ko rizabona amajwi arenze 10% aribashisha gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’amatora azaba mu mpera z’icyumweru gitaha hamwe n’irya Le Pen yose ari inyuma y’aba- Républicains.

Ishyaka rya Le Pen ‘National Rally’ ryari ryizeye kuza ku isonga mu majwi rigatsinda mu karere kamwe nibura ku nshuro ya mbere ariko umahirwe rifite ni ayo kubona umwanya wa kabiri.

Ni amatora arimo akurikiranirwa hafi mu gihe ay’Umukuru w’Igihugu asigaje igihe kiri munsi y’umwaka ngo abeho akaba afatwa nk’igipimo cy’uko abaturage batekereza ku by’amatora.

Ishyaka ry’aba-Républicains ryabonye amajwi angana na 27%, rikurikiwe na ‘National Rally’ n’amajwi 19%. ‘The Greens’, ‘Socialist Party’ n’irya Macron La République En Marche (LREM), yagize 11%.

Ni ku nshuro ya mbere ishyaka rya Macron ryitabiriye amatora yo mu turere kuko aheruka mu 2015 ryari ritarabaho. Ntiryahabwaga amahirwe yo gutsinda aya matora nk’uko umwe mu baminisitiri yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, agira ati “Aya matora ntazahira ishyaka riri ku butegetsi”.

Aya matora yakereweho amezi atatu bitewe na covid-19. Icyiciro cya kabiri giteganyijwe ku wa 27 Kamena 2021.

Amashyaka ya Macron na Le Pen ahagaze nabi mu matora yo mu turere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .