MacKenzie uzwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza, yatandukanye na Jeff Bezos mu 2019 nyuma y’imyaka 25 bari bamaze babana. Byahise bimugira umwe mu bantu bakize ku Isi kuko yahise ahabwa kimwe cya kane cy’imigabane ya sosiyete ya Bezos yitwa Amazon, aho ubu afite umutungo ungana na miliyari 53$.
Ibyo kubana kwe na Dan Jewett byamenyekanye muri ‘Weekend’ bitangajwe na Dan ku rubuga rwa ‘The Giving Pledge’ afatanyije na Mackenzie, rushishikariza abantu bakize ku Isi gukora ibikorwa by’ubugiraneza.
Dan yagize ati “Ngiye gushyingiranwa n’umwe mu bantu nzi bafite umutima mwiza kandi ufasha, ngiye gufatanya nawe mu rugamba rwo gufasha abandi. Nizeye ko ubumenyi mfite buzaba kimwe mu bizamfasha gufatanya na MacKenzie tukagera kure.”
MacKenzie amaze gutanga miliyari z’amadolari mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza, ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yahaye miliyari enye z’amadolari imiryango 385 ikora ibikorwa bitandukanye.
Ku rubuga afitanye na Dan yanditseho gahunda afite yo gukora ibikorwa by’ubugiraneza itazigera ihagarara, ko azayikomeza kugeza igihe azaba adafite icyo atanga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!