Gen Ekenge yabihamije ku mugoroba wo ku wa 09 Mutarama 2025, mu kiganiro cyanyuraga kuri Televiziyo ya RDC, RTNC.
Icyakora mu buryo bwo kwihumuriza, uyu mugabo yijeje ko FARDC iri gukora iyo bwabaga ngo yongere kwisubiza ibyo bice ikomeje kwamburwa na M23 umunota ku wundi.
Ati “Buri gihe intambara irangwa n’ibyiza n’ibibi kuri buri mpande zihanganye. Uyu munsi dushobora gukubitwa inshuro ariko ndabizeza ko uko bizagenda kose tuzatahana intsinzi uko byagenda kose.”
Bivugwa ko Santere ya Masisi yafashwe na M23 kuva mu gitondo cyo ku wa 09 Mutarama 2025 nyuma y’imirwano ikomeye yahuje M23 n’ubwihuze bwa FARDC, Wazalendo n’indi mitwe irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Amakuru avuga ko mu ijoro ryakeye ingabo za FARDC n’iz’iyo mitwe yindi bifatanya, zari muri Santere ya Masisi aho zari zakuye uyu mujyi mu maboko ya M23 na yo yari yarawufashe ku wa 04 Mutarama 2025.
Icyakora nyuma izo ngabo zigabwaho igitero na M23, zikubitwa inshuro n’abo muri uyu mutwe udahwema kugaragaza ko uharanira uburenganzira bwawo no guhagarika iyicwa ry’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi, bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
M23 ikimara gufata bwa mbere Santere ya Masisi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU na Amerika byagaragaje ko bibabajwe no kuba yigaruriye iyo santere, kuko ngo yarenze ku cyemezo cy’agahenge cyagombaga kubahirizwa kuva ku wa 04 Kanama 2024, ndetse bikayisaba kuyivamo.
Icyakora M23 yari yatangaje ko idateze kuva muri icyo gice kuko yagifashe bitewe n’ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ku birindiro byabo, kandi ko badateze kuhava.
Icyo gihe Umuvugizi wungirije wa M23, Oscar Balinda yagize ati “Ibyo bintu bavuga ngo ‘gusubira inyuma’, twebwe twirwanaho […] turahari, ni gakondo yacu, amazina yose nk’uko mubizi ni twe twayise, dufite uburenganzira bwo kuhaba. Ntabwo tuhava.”
Balinda yasobanuye ko agahenge M23 yashyizeho umukono ari ako ku wa 07 Werurwe 2023, ubwo abayihagarariye bahuriraga i Luanda na Perezida João Lourenço wa Angola, yibutsa ko Leta ya RDC yanze gushyiraho umukono.
Ni amasezerano agaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bugomba kwicara bukaganira na M23 ku byo yifuza buri ruhande rugashyira mu bikorwa ibyo rusabwa kugira ngo imirwano ihagarare ariko, RDC ikabitera utwatsi ikanarenga ibyo bibazo byayo aho kubikemura ikabitwerera u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!